Urubyiruko rugera ku 786 rw’Abanyekongo rurimo Abakobwa n’Abahungu, binjijwe mu gisirikare ngo baje guhangana na M23.
Bya vuzwe ko ruriya rubyiruko rw’Abanyekongo ahanini bavanwe mu bice byo muri teritware ya Masisi, Rutsuru na Nyiragongo, mu Ntara ya Kivu Yaruguru, nk’uko byemejwe n’u muvugizi wa FARDC muri Sokola 1, Captain Muwalushayi Antony.
Yagize ati: “M23 iterwa inkunga n’u Rwanda bityo mu bice M23 irimo uruby’iruko 786 barimo abakobwa 26, biyemeje kujya mu Gisirikare cya RDC.”
Yakomeje agira ati: “Aba basore bakunda igihugu cyabo banze gufatanya n’abanzi, bose biyemeje gukorera i Gihugu, munsi y’ibendera ry’igihugu , guhorera ababyeyi babo, abavandimwe na bashiki babo.”
Ay’amakuru kandi yemejwe na Colonel Faustin Ndakala, ushinzwe ikigo gikorerwamo imyitozo ya Gisirikare cyitiriwe Chiko Tshitambwe.
Iki kigo giherereye mu birometre 12 uvuye mu Burengerazuba bw’u Mujyi wa Beni, mu Ntara ya Kivu Yaruguru.
Colonel Faustin Ndakala, ushinzwe ibikorwa byo kwinjiza mu gisirikare, yavuze ko mbere y’uko urwo rubyiruko rwa bokorera bushake ba banza guhurizwa kuri site ya Rwindi, muri teritware ya Rutsuru, nyuma bazabone koherezwa mu kigo cya Chiko Tshitambwe, i Beni.
Bivurwa ko urubyiruko rurenga 40000 rwa Banyekongo ko rumaze kwinjizwa mu gisirikare cya FARDC, kuva mu mwaka w ‘2023 kugeza ubu.
Hagati aho ishami rw’umuryango w’Abibumbye, Monusco ndetse na UNICEF, bakoze igenzura hagamijwe kurwanya ko abana binjizwa mu gisirikare.
Ibi bibaye mugihe imirwano yo ikomeje kubica bigacika muri teritware ya Masisi, hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa Guverinoma ya Kinshasa.
Bruce Bahanda.