Bidasubirwaho u Mujyi wa Sake wamaze kuja mu maboko y’ingabo za General Sultan Makenga (M23).
Ni ahagana isaha zakumi z’igicamunsi cyo kuri uy’u wa Kabiri, itariki ya 13/02/2024, ku masaha ya Minembwe na Goma, n’ibwo M23 yafashe Centre nyirizina ya Sake, ibarizwa muri Grupema ya Kamuronza, teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Imirwano yo gufata Sake, yahereye kuva k’u munsi w’ejo hashize, ku wa Mbere, aho habaye imirwano ikaze hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa, bikavugwa ko urwo rugamba ko rwa komeje kubera mu nkengero z’iyi centre iri mu ntera y’ibirometre 27 na Goma, ndetse bivugwa ko M23 yafashe ibice bimwe bya Sake harimo udusozi twu namiye Centre nyirizina.
Iy’i mirwano yaje kongera kuramukira mu nkengero za Sake, kuri uyu wa Kabiri, arinayo birangiye Sake ifashwe n’ingabo za General Sultan Makenga, nk’uko byemezwa n’itangazo M23 imaze gushira hanze kuri uyu mugoroba
Ni itangazo ririho umukono w’u muvugizi wa M23 mu bya politike Lawrence Kanyuka.
Muri iryo tangazo rihamagarira abaturage baturiye Sake gutuza no gutekana. Rikomeza rimenyesha abaturage ko M23 ije kubarinda ko kandi ikomeje kwirukana ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, abo ivuga ko bica abasivile harimo abagore n’abagabo ndetse n’abana.
Nyuma y’uko M23 ifashe u Mujyi wa Sake abaturage bamwe babyishimiye maze batangira gutanga ubutumwa ku nshuti zabo bakoresheje za audio, bahamagarira Abanye-kongo by’umwihariko abahunze Sake, ko basabwa kongera kugaruka. Izi audio zira nemeza neza ko M23 kuri ubu igenzura u Mujyi wa Sake.
Ubu tumwa bugira buti: “Ubu ntanga iy’i audio M23 niyo igenzura u Mujyi wa Sake, bayigezemo isaha ya saa munani z’i gicamunsi. Centre yose irimo M23.”
Bukomeza bugira buti: “Abaturage mwese mwahunze mugana mu Gunga, ndabahamagarira kugaruka muze tuyoboke M23.”
Centre ya Sake izwi nka hantu hingenzi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ikaba ifashwe mu gihe yarimo ingabo ka buhariwe, iza SADC, FARDC, FDLR, Wagner, Wazalendo, n’Ingabo z’u Burundi na FDLR.
Ibi bituma abasenguzi benshi bemeze ko nta kabuza n’u Mujyi wa Goma ko waba ugiye gufatwa mu gihe kitari kirekire. Dore ko binavugwa ko M23 yamaze gufata Sake ihuta ikomeza ija Mubambiro, ibice bigana Goma.
Bruce Bahanda.