Repubulika ya Demokarasi ya Congo yasabwe guhagarika imikoranire bagirana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, urimo abasize bakoze Genocide mu Rwanda.
Ibi n’ibyasabwe n’igihugu cy’u Bubiligi, binyuze kuri minisitiri w’ubanye n’amahanga wayo, Hadja Lahbdib, aho yibukije ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi ku bahiriza ibyemezo bya politike byagiye bifatwa.
U Bubiligi bw’ibukije uyu mutwe wa FDLR umaze igihe mu
mikoranire na leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ko wafatiwe ibihano n’u muryango w’Abibumbye wa wemeje nk’u mutwe w’iterabwoba.
Binazwi ko kandi umutwe wa FDLR kurimo abasize bakoze Genocide mu Rwanda, yakorewe Abatutsi mu mwaka w ‘1994, iyo baje gukwirakwiza mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Minisitiri Lahbdib yemeje ko igisirikare cya leta ya Congo(FARDC) ko gikorana byahafi n’uyu mutwe wa FDLR mu ntambara imaze imyaka irenga ibiri ihanganishije iki gisirikare n’umutwe wa M23.
Ati: “Ubuyobozi bwa RDC bugomba guharika burundu imikoranire iyo ari yo yose ya FARDC n’imitwe y’itwaje imbunda irimo n’umutwe wa FDLR.”
Yakomeje agira ati: “Ni na ngombwa ko ubutumwa bubiba urwango bunahamagarira abantu gukora ibikorwa byihohoterwa, bihagarara burundu. Nta bwo igisubizo cya makimbirane ayo ari yo yose, cyashakirwa munzira za gisirikare.”
Ibyo i gihugu cy’u Bubiligi gisaba, biri muribimwe byagiye bigarukwaho na leta y’u Rwanda, aho bagiye bavuga ko Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ko ikwiye guhagarika imikoranire n’uyu mutwe wa FDLR, uhungabanya umutekano w’u Rwanda, ndetse wanakunze kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda, mu bihe bya vuba ukaba ukorana by’ahafi na FARDC.
Bimwe mu bitero FDLR yagabye ku butaka bw’u Rwanda ku bufatanye na FARDC, n’ibisasu bateye mu bice bya Musanze, mu majyaruguru y’u Rwanda, ubwo hari mu mwaka w’ 2019, ni bitero byasize bihitanye abasivile 14.
Mu mwaka kandi w’2022, FDLR ku bufatanye n’Ingabo za DRC, barashe ibisasu biremereye ku butaka bw’u Rwanda, bisiga bisenye inyubako z’Abaturage.
Umutwe wa M23 kuva wubura imirwano mumpera z’umwaka wa 2021, FDLR yokomeje kuvugwa mu bufatanye n’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kwica abasivile ahanini bo mu bwoko bw’Abatutsi, mu Burasirazuba bwa Congo.
Bruce Bahanda.