• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, October 24, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Umuvugizi wa RDC ngo y’aba arimo kwisuzuguza watangaje ko M23 itabaho, ni byavuzwe n’u muvugizi wa M23 mu bya politike Lawrence Kanyuka.

minebwenews by minebwenews
February 16, 2024
in Regional Politics
0
Umuvugizi wa RDC ngo y’aba arimo kwisuzuguza watangaje ko M23 itabaho, ni byavuzwe n’u muvugizi wa M23 mu bya politike Lawrence Kanyuka.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Repubulika ya Demokarasi ya Congo irasaba amahanga kotsa igitutu ubutegetsi bw’u Rwanda kureka gufasha M23.

You might also like

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

N’ibyatangajwe na leta ya perezida Félix Tshisekedi, binyuze kuri minisitiri witangaza makuru wayo akaba n’umuvugizi wa Guverinema Patrick Muyaya.

Ubwo yakoranaga ikiganiro na BBC Newsday, k’uwa Kane, tariki ya 15/02/2024, Muyaya yongeye gushimangira ko leta ye, itazigera igirana ibiganiro na M23, n’ubwo uwo mutwe wavuze ko wo witeguye kwitabira ibiganiro by’amahoro.

Patrick Muyaya yavuze ko ibihugu bikomeye bifite ubutasi, ko bifite n’amakuru ko u Rwanda rufasha M23, ko kandi ibyo byanagarutsweho na raporo y’inzobere z’u muryango w’Abibumbye.

Avuga ko ari nayo mpamvu, mu mwaka ushize, Amerika yafatiye ibihano bamwe mubasirikare ba kuru b’Ingabo z’u Rwanda.

Gusa u Rwanda ruhakana gufasha M23, na rwo rugashinja Republika ya Demokarasi ya Congo gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze Genocide mu Rwanda, Congo nayo ihakana icyo kirego.

Ahagana mu kwezi kwa 7 ku mwaka ushize ubuyobozi bw’Ingabo za RDC bwatangaje ko nta kwihanganira na gato kuzabaho ku musirikare wayo wagaragara ko akorana na FDLR, ko yahita abihanirwa byintanga rugero.

Mu kiganiro Muyaya yahaye itangaza makuru rya BBC Newsday, yavuze ko abakuwe mu byabo babayeho mu buryo butakwihanganirwa.

Yagize ati: “Mu myaka ya 30 ishize, twatakaje abaturage barenga miliyoni 8.”

Yongeraho ko ubu abantu barenga miliyoni imwe bataye izabo mu nkengero za Goma.

Ati: “Ba bayeho mu buryo bubi rwose, ibyo bintu bigomba guhagarara k’uko ubu hashize imyaka irenga ibiri tuvuga kuri ibyo bitero no kwicwa kw’abantu, nta kintu gikomeye amahanga abikoraho.”

Muyaya yakomeje avuga ati: “Ntu shobora ku bwira leta yatowe ngo iganire n’umutwe w’iterabwoba. Ibi Perezida yarabisonuye neza ubu, ko tutazigera na rimwe tugirana ibiganiro na M23. Kandi M23 ntibaho, ni igikoresho , igisirikare cy’u Rwanda ni cyo gikora.”

Ibi nibyo umuvugizi wa M23 mu bya politike Lawrence Kanyuka yamaganye nk’uko BBC ibivuga.

Kanyuka yabwiye BBC ko yatangajwe no kumva ibyo Muyaya aheruka gutangaza mu itangaza makuru rya mahanga.

Yagize ati: “Biratangaje kubona Muyaya yisuzuguza, kuri radio mpuzamahanga, akavuga ibinyoma.”

Yakomeje agira ati: “M23 ni umutwe w’Abanyekongo, wigeze no kugirana amasezerano na leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo,yiswe amasezerano ya Nairobi, yashizweho umukono ku itariki ya 12/11/2013, amahanga n’umuryango w’Abibumbye wabigizemo uruhare. Ibyo rero Muyaya yikora, ni ukudashobora akazi, no kutaba umugabo ngo akurikize amasezerano.”

Imyaka irenga ibiri hari imirwaro ikomeye ishamiranije M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa. Kugeza ubu M23 imaze gufata ibice byingenzi ibyambuye ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Bruce Bahanda.

Tags: Lawrence KanyukaM23Ngo ntibahoPatrick MuyayaUmuvugizi
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC U Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo, byongeye guhurira i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika, mu...

Read moreDetails

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 21, 2025
0
Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n'abarwanye intambara yo kubohora u Rwanda Ababarirwa mu mirongo barimo abahungu n'abagabo, bavuye mu gice kizwi nk'i Rukombe binjira igisirikare cy'umutwe wa FDL...

Read moreDetails

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 20, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by'ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n'u Rwanda Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye u Bufaransa ngo bumuhurize mu biganiro n'u Rwanda,...

Read moreDetails

Icyo amakuru avuga ku biganiro perezida w’u Burundi yagiranye na AFC/M23

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida w'u Burundi yagiranye ibiganiro na AFC/M23 Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye yagiranye ibiganiro by'ibanga n'intumwa z'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate Abarundi mu mujyi wa Bujumbura bawutwikiyemo imodoka ifite pulake y'u Rwanda nyuma y'amagambo yatangajwe n'umushoramari w'Umunyarwanda Sadate Munyakazi. Iyi modoka...

Read moreDetails
Next Post
Haramukiye urugamba rukaze hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, i Masisi.

Haramukiye urugamba rukaze hagati ya M23 n'ihuriro ry'Ingabo z'ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, i Masisi.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?