• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, October 31, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Umuvugizi wa RDC ngo y’aba arimo kwisuzuguza watangaje ko M23 itabaho, ni byavuzwe n’u muvugizi wa M23 mu bya politike Lawrence Kanyuka.

minebwenews by minebwenews
February 16, 2024
in Regional Politics
0
Umuvugizi wa RDC ngo y’aba arimo kwisuzuguza watangaje ko M23 itabaho, ni byavuzwe n’u muvugizi wa M23 mu bya politike Lawrence Kanyuka.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Repubulika ya Demokarasi ya Congo irasaba amahanga kotsa igitutu ubutegetsi bw’u Rwanda kureka gufasha M23.

N’ibyatangajwe na leta ya perezida Félix Tshisekedi, binyuze kuri minisitiri witangaza makuru wayo akaba n’umuvugizi wa Guverinema Patrick Muyaya.

Ubwo yakoranaga ikiganiro na BBC Newsday, k’uwa Kane, tariki ya 15/02/2024, Muyaya yongeye gushimangira ko leta ye, itazigera igirana ibiganiro na M23, n’ubwo uwo mutwe wavuze ko wo witeguye kwitabira ibiganiro by’amahoro.

Patrick Muyaya yavuze ko ibihugu bikomeye bifite ubutasi, ko bifite n’amakuru ko u Rwanda rufasha M23, ko kandi ibyo byanagarutsweho na raporo y’inzobere z’u muryango w’Abibumbye.

Avuga ko ari nayo mpamvu, mu mwaka ushize, Amerika yafatiye ibihano bamwe mubasirikare ba kuru b’Ingabo z’u Rwanda.

Gusa u Rwanda ruhakana gufasha M23, na rwo rugashinja Republika ya Demokarasi ya Congo gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze Genocide mu Rwanda, Congo nayo ihakana icyo kirego.

Ahagana mu kwezi kwa 7 ku mwaka ushize ubuyobozi bw’Ingabo za RDC bwatangaje ko nta kwihanganira na gato kuzabaho ku musirikare wayo wagaragara ko akorana na FDLR, ko yahita abihanirwa byintanga rugero.

Mu kiganiro Muyaya yahaye itangaza makuru rya BBC Newsday, yavuze ko abakuwe mu byabo babayeho mu buryo butakwihanganirwa.

Yagize ati: “Mu myaka ya 30 ishize, twatakaje abaturage barenga miliyoni 8.”

Yongeraho ko ubu abantu barenga miliyoni imwe bataye izabo mu nkengero za Goma.

Ati: “Ba bayeho mu buryo bubi rwose, ibyo bintu bigomba guhagarara k’uko ubu hashize imyaka irenga ibiri tuvuga kuri ibyo bitero no kwicwa kw’abantu, nta kintu gikomeye amahanga abikoraho.”

Muyaya yakomeje avuga ati: “Ntu shobora ku bwira leta yatowe ngo iganire n’umutwe w’iterabwoba. Ibi Perezida yarabisonuye neza ubu, ko tutazigera na rimwe tugirana ibiganiro na M23. Kandi M23 ntibaho, ni igikoresho , igisirikare cy’u Rwanda ni cyo gikora.”

Ibi nibyo umuvugizi wa M23 mu bya politike Lawrence Kanyuka yamaganye nk’uko BBC ibivuga.

Kanyuka yabwiye BBC ko yatangajwe no kumva ibyo Muyaya aheruka gutangaza mu itangaza makuru rya mahanga.

Yagize ati: “Biratangaje kubona Muyaya yisuzuguza, kuri radio mpuzamahanga, akavuga ibinyoma.”

Yakomeje agira ati: “M23 ni umutwe w’Abanyekongo, wigeze no kugirana amasezerano na leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo,yiswe amasezerano ya Nairobi, yashizweho umukono ku itariki ya 12/11/2013, amahanga n’umuryango w’Abibumbye wabigizemo uruhare. Ibyo rero Muyaya yikora, ni ukudashobora akazi, no kutaba umugabo ngo akurikize amasezerano.”

Imyaka irenga ibiri hari imirwaro ikomeye ishamiranije M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa. Kugeza ubu M23 imaze gufata ibice byingenzi ibyambuye ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Bruce Bahanda.

Tags: Lawrence KanyukaM23Ngo ntibahoPatrick MuyayaUmuvugizi

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?