Mu Nama nto yabereye i Addis abeba, perezida Félix Tshisekedi yongeye kugaragaza ko atazaganira n’u mutwe wa M23.
N’ibyatangajwe n’u muvugizi wa Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo Patrick Muyaya.
Bwana Muyaya yavuze ko hakwiye kuvaho ibyo yise “ikinyoma, ikibi kika rwanywa, hakagaragara ukuri noneho hakavugwa ibijanye n’amahoro.”
Ibi, umuvugizi wa leta ya Kinshasa, akaba na minisitiri w’itumanaho yabivuze ashaka kunoza ijambo perezida Félix Tshisekedi yavugiye mu Nama ya bereye i Addis Ababa muri Ethiopia, aho perezida w’u Rwanda Paul Kagame yari mu biganiro imbona nkubone na Tshisekedi wari wararahiye ko atazongera ku mucya iryera. Ibi yabivuze ubwo yarimo yiyamaza mu matora aheruka kuba muri RDC.
Bikavugwa ko iyo Nama ya yobowe na perezida wa Angola João Lourenço, wanaje no gusezeranya ko hazaba ikindi cyicaro gihuza perezida w’u Rwanda n’uwa Congo.
Muri iyo Nama perezida Félix Tshisekedi yavuze ku bintu birenze bibiri, yavuze ko “intambara yo gutera Congo itacuriwe muri RDC. Avuga ko iyo ntambara igamije gusahura igihugu n’imitungo y’igihugu cye ngo ikazamura u Rwanda n’abarutera inkunga.”
Ikindi perezida Félix Tshisekedi yavuze ngo n’uko u Rwanda rushaka kwigira umurinzi w’u bwoko butuye mu kindi gihugu.
Ibi byasobanuwe na Patrick Muyaya wahezaga itangaza makuru inkuru ku byo perezida Félix Tshisekedi yavuzeho. Yasoje avuga ko Tshisekedi yongeye gushimangira ko “atazigera aganira na M23.”
Tu bibutseko ko muriyo Nama nto yitabiriwe na perezida Félix Tshisekedi, William Ruto wa Kenya, Cyril Ramaphosa wa Afrika y’Epfo, Evariste Ndayishimiye, Paul Kagame w’u Rwanda na Perezida wa Angola wari unayoyoboye.
Uy’u munsi hakaba hakomeje kuba i Nama igira iya 37 ihuza abakuru bi bihugu byo mu muryango w’Afrika yunze ubumwe.
Bruce Bahanda.