Abagera muri batanu nibo bapfuye mu isubiranamwo rya Wazalendo n’abasirikare ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo(FARDC).
N’i bya bereye muri Quartier ya Lac Vert, ha herereye neza muri Avenue ya Lushagala, hafi n’ahari ikigo c’ishuri, mu Mujyi wa Goma. Bya baye ku gicamunsi cyo kuri uyu wo ku Cyumweru, tariki ya 18/02/2024.
Nk’uko iy’inkuru ibivuga n’uko habaye uku tumvikana hagati ya Wazalendo n’ingabo za FARDC biviramo kurasana hagati yabo. Gusa, icyo batumvikanyeho, ki kaba kitaramenyekana nk’uko Minembwe Capital News yahawe ay’amakuru n’umwe mu baturage baturiye ibyo bice.
Umuyobozi wa Quartier ya Lac Vert yatanze ubutumwa, avuga ko ibyo byabaye ahagana mu masaha ya saakumi n’imwe ku masaha ya Goma. Kandi avuga ko uko kurasana hagati ya Wazalendo na FARDC ko byasize bihitanye abasirikare ba tatu ba FARDC, k’uruhande rwa Wazalendo hapfa ba biri.
Mu gihe abakomeretse bo yavuze ko ari ba biri.
Ibyo bibaye mugihe havugwa kandi ko mu bice bya Kibumba naho ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, ko kuri ubu badacana uwaka na Wazalendo, aho bapfa ko FARDC ijyi tererana Wazalendo ku rugamba, nk’uko bya vuzwe mu ma audio yakomeje gucyicibikana ku mbuga nkoranya mbaga.
Mu mirwano yabaye ku wa Gatanu, isakiranije M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa, bya vuzwe ko urwo rugamba rwa guyemo abasirikare b’u Burundi benshi na Wazalendo, ibyo bikaba biri muri bimwe bivugwa muri ayo ma adio ko ugupfa kwabo habayemo uburangare bw’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka, ku mugoroba wo k’uwa Gatanu, yashize inyandiko hanze avuga ko bafashe ingabo z’u Burundi ninshi abandi benshi barapfa . Kanyuka yana vuze ko muri iyo mirwano ko bafashe n’ibikoresho byinshi by’agisirikare , harimo ibya FARDC, SADC, FDLR, abacancuro, Wazalendo n’Ingabo z’u Burundi.
Bruce Bahanda.