Umuryango w’Afrika yunze ubumwe wasabye Repubulika ya demokarasi ya Congo kuganira n’u Rwanda.
Ni bikubiye mu itangazo Perezida wa komisiyo y’umuryango w’Afrika yunze ubumwe, Moussa Faki Mahamat, yashize hanze ku itariki ya 21/02/2024.
Iri tangazo rigira riti: “Moussa Faki nfite impungenge cyane n’imvururu zikomeje kwiyongera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ngasaba ko ibyo byohagarara, ntayandi mananiza.”
Itangazo rikomeza rivuga ko uy’u muyobozi w’Afrika yunze ubumwe, “ahamagarira abayobozi bo mu karere, by’u mwihariko aba Repubulika ya demokarasi ya Congo n’abu Rwanda gushigikira ibiganiro bya tangijwe mu nzira zo k’urwego rw’Afrika ziyobowe na Perezida João Lorenzo na Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya, zigamije ubufatanye bwo gushakira umuti wa makimbirane agize igihe mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Uyu muyobozi mukuru uvuga rikijana mu muryango w’Afrika yunze ubumwe, yakomeje avuga ko ubusugire nituze by’ibihugu byose byo mu karere bigomba kubahirizwa mu nyungu zabaturiye ibyo bihugu.
Iri tangazo risoza rivuga riti: “Perezida wa komisiyo y’umuryango w’Afrika yunze ubumwe, aributsa ko nta muti wa gisirikare uzakemura ibibazo no gutatanya umuryango nyafrika.”
Perezida wa komisiyo y’umuryango w’Afrika yunze ubumwe yanasabye ibihugu by’ibihangange by’amahanga kwirinda kwivanga mu bibazo bya politike by’imbere mu bihugu by’Afrika, by’umwihariko ibyo mu karere k’i biyaga bigari.
MCN.