Ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo bwa gumukanye umuryango w’u bumwe bw’u Burayi ku masezerano uwo muryango uheruka kugirana na leta ya Kigali.
Umuryango w’u bumwe bw’u Burayi uheruka gushira hanze itangazo rigenewe abanyamakuru, rivuga ko uwo muryango wasinyanye amasezerano n’u Rwanda agamije “guteza imbere uruhererekane rw’inzira amabuye y’agaciro anyuramo no mu itunganywa ryayo hagamijwe kuyongerera agaciro no guhangana n’ubucuruzi bw’iyo mari mu buryo butemewe n’amategeko.”
Aya masezerano y’u Rwanda n’u muryango w’u bumwe bw’u Burayi, yasinywe, tariki ya 19/02/2024, asinyirwa i Bruxelles mu Bubiligi.
Abategetsi basinye ayo masezerano, k’uruhande rw’u Rwanda ni minisitiri w’u banye n’amahanga n’u butwererane, Dr Vincent Biruta, mu gihe k’uruhande rw’u muryango w’u bumwe bw’u Burayi, hari komiseri ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga, Jutta Urpilainen.
Ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, binyuze muri minisiteri y’ubanye n’amahanga, ihagarariwe na Christophe Lutundula, ya maganye ariya masezerano ivuga ko agamije guha u Rwanda uburyo bwo kw’iba ubutunzi kamere bwa RDC.
Ati: “Twa maganye ubumwe bw’u Burayi, ayo masezerano nta kindi agamije usibye gushishikariza u Rwanda gusahura amabuye y’agaciro yayo.”
Ku bwa Christophe Lutundula yemeza ko ubutaka bw’u Rwanda butagira amabuye y’agaciro habe namba. Yakomeje avuga ko amabuye y’agaciro akanewe cyane ku Isi ko ari “Colta, Cobalt, Lithium n’ayandi,” ashimangira ko u Rwanda ayo mabuye adashobora kuboneka.
Minisitiri w’ubanye n’amahanga wa RDC, Christophe Lutundula, yavuze kandi ko kuba EU yahisemo kwifatanya n’u Rwanda mu guteza imbere amabuye y’agaciro bizatuma rukomeza gusahura igihugu cya RDC imitungo yaco, ko hubwo bizarushaho kuruha uburyo bwiza bwo kwinjira muri RDC.
Lutundula yakomeje avuga ko kuba aya masezerano asinywe nyuma y’iminsi mike perezida wa Pologne uheruka mu Rwanda asiga vuze ko iki gihugu mugihe cyoterwa ko yiteguye kugiha ubufasha, bityo RDC ibifata nko kuyibanira nabi.
Ubutegetsi bwa Kinshasa bugashimangira ko u Rwanda nta mabuye y’agaciro rugira, mugihe Jutta Urpilainen aheruka gutangaza ko “rufite umutungo kamere ushobora gufasha abaturage barwo kubona ubukire no gufasha Isi kugera ku bukungu butangiza ibidukikije.
Ishirahamwe ryo mu Rwanda rishinzwe Mine, Gaz na petroli, baheruka gushira icyegeranyo hanze kivuga ko ubutaka bw’u Rwanda burimo amabuye y’agaciro afite agaciro ka $miliyari 150, nk’uko iy’inkuru tuyikesha Bwiza.Com.
MCN.