Umukuru w’igihugu cya Sudan y’Epfo akaba n’umuyobozi mukuru w’u muryango w’Afrika y’iburasirazuba(EAC), Salva Kiir Mayardit, kuri uyu wa Gatanu, yagiriye uruzinduko mu gihugu cy’u Rwanda.
Ni ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 22/02/2024, umuyobozi mukuru w’u muryango w’Afrika y’iburasirazuba akaba na perezida wa Sudan y’Epfo yasesekaye i Kigali mu Rwanda.
Ubwo perezida Salva Kiir Mayardit, yageraga ku k’ibuga cy’indege mu Rwanda ya kiriwe na minisitiri w’u banye n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vicent Biruta, ari nawe wemeje ay’amakuru y’u ruzinduko rwa perezida wa Sadun y’Epfo, aho yanavuze ko ari kumwe n’umunyamabanga mukuru w’u muryango w’Afrika y’iburasirazuba( EAC), Peter Mathuki.
Yagize ati: “Perezida wa Repubulika ya Sudan y’Epfo akaba n’umuyobozi mukuru w’u muryango w’Afrika y’iburasirazuba, yageze mu Rwanda mu ruzinduko rwa kazi.”
Bikaba byitezwe ko ahura na perezida w’u Rwanda Paul Kagame baganire ku bufatanye bw’igihugu byombi, ndetse no ku bibazo by’intambara ibera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Biteganijwe ko uru ruzinduko rwa Salva Kiir Mayardit ruzakomereza i Kinshasa, muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, nyuma akazerekeza mu gihugu cy’u Burundi aho azaba agiye kuganira na perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye k’u mutekano w’u Burasirazuba bwa RDC, ndetse na karere k’ibiyaga bigari.
Uru ruzinduko rwa Salva Kiir Mayardit arukoze nyuma y’uko amaze igihe gito ahawe inshingano zo kuyobora uy’u muryango w’Afrika y’iburasirazuba. Ni inshingano yahawe kuyobora mu Nama iheruka ya EAC yari yabereye i Dar Salamu muri Tanzania.
Uru ruzinduko kandi arukoze nyuma y’uko abakuru b’ibihugu bo mu bihugu by’Afrika yunze ubumwe bari baheruka guhurira i Addis Ababa muri Ethiopa, mu Nama igira iya 37 aho muri iyo Nama basabye ko amakimbirane y’intambara mu Burasirazuba bw’igihugu cya RDC ko hokorwa ibishoboka byose agahoshwa.
Umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Congo warushijeho kwiyongera muri iy’i myaka ibiri. RDC ishinja Kigali gufasha u mutwe wa M23, ibyo u Rwanda rwakomeje guhakana hubwo bagashinja ubutegetsi bwa Kinshasa gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze Genocide mu Rwanda.
MCN.