Depite Jean Jaques Mamba Kabamba, umu depite muri Repubulika ya demokarasi ya Congo yiyunze ni huriro rya AFC.
Ni byashizwe mu itangazo ry’i huriro Alliance Fleuve Congo, ririho umukono w’u muvugizi waryo Lawrence Kanyuka. Nk’uko iryo tangazo ryageze hanze mu ijoro ryo k’u wa Mbere, rishira kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 27/02/2024.
Iryo tangazo rya AFC, ya Corneille Nangaa, ukunze kuvuga ko ihuriro rya AFC ko intego nya mukuru yaryo ko ari ugukuraho ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi, rivuga ko bemeye ubusabe bwa depite Jean Kabamba Mamba Jaques, wari wasabye ku biyungaho.
Mu itangazo bagize bati: “Nk’u buyobozi bukuru bwa AFC, twe meye ubusabe bwa depite Jean Kabamba Mamba Jaques, kandi tumuhaye ikaze.”
Iryo tangazo rikomeza rivuga riti: “mu izina ryanjye bwite no mu izina ry’u muhuza bikorwa mu kuru wa AFC bwana Corneille Nangaa, umuhuza bikorwa w’u ngirije ushinzwe dipolomasi, Berterand Bisimwa, turashimira cyane Mamba Jaques Kabamba, kuba yaje gufatanya natwe mu rugamba turimo rwo kubaka bundi bushya igihugu cya RDC.”
Iri tangazo rikaba ryongeye guhamagarira abanyekongo bose bakeneye impinduka mu gihugu cyabo, kuza kwi yunga muri AFC kugira ngo barusheho gufatikanya urugamba rwo kurwanya ubutegetsi bwa Kinshasa, ubutegetsi bita ko ari bubi.
Iri huriro rikaba ryizeza Abanyekongo bose urugamba barimo ko rushingiye ku itegeko nshinga ry’igihugu rya 64.
Iri tegeko bavuga ko rye merera umunyekongo wese ko agomba kugira icyakora kugira ngo avane igihugu cyabo mu kaga no mu mu ijima.
MCN.