Imirwano yo gusubiranamo kw’i miryango y’Ababembe yasize abatari bake bakomeretse abandi bahasiga ubuzima, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Ni ubushamirane budasanzwe bwavutse hagati y’u muryango wa Babungwe(Bashimilenge) na Batombwe, bose akaba ari abo mu bwoko bw’Ababembe, nk’uko amakuru yo munzego zibanze abivuga.
Ubu bushamirane ngo bugize igihe buhasanzwe ariko bigeze ku wa Kane no kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 22/03/2024, bifata indi ntera, kugeza aho bamwe muri iyi miryango bafashe imbunda bararwana bikomeye.
Ibyo bikaba byarabereye mu gace ka Iseke, gaherereye muri Secteur ya Ngandja, muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Umuyobozi w’u muhana wa Iseke, bwana Ibonga Etabo, yavuze ko “iyo miryango ko bapfa ubutaka ahanini imipaka igabanya imihana ituwemo niyo miryango.”
Ati: “Ninjye muyobozi wa Iseke, aba baturage bamaze iminsi ibiri barwana. Barapfa imipaka . Ubuyobozi turi gushaka icya mara aya makimbirane.”
Yakomeje agira ati: “Nkomeje gusaba abayobozi kugira ngo bagire icyo bakora amazi atararenga inkombe.”
Batanu nibo bakomerekejwe n’iyo mirwano mu gihe abagera kuri babiri bo bahasize ubuzima. Naho ibyangiritse havuzwe ko amazu y’abaturage yatwitswe ndetse n’amatungo magufi yarishwe ahanini ihene n’inkoko.
MCN.