Muri iki Gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 03/04/2024, umutingito ukomeye wibasiye igihugu cya Tayiwani.
Ni umutingito wari ufite imbaraga ziri ku gipimo cya 7.4, nk’uko byatangajwe n’igitangaza makuru cya Telegram.
Kivuga ko uwo mutingito wasenye amazu yo ku nkombe y’iburasirazuba bwa Tayiwani. Ikigo cy’Amerika gishinzwe ubushakashatsi ku byerekanye n’ubutaka cyo cyatangaje ko uwo mutingito wari uherereye mu birometre 11 mu majyepfo y’umujyi wa Hualien, muri Tayiwani.
Mu gihe abashinzwe ubumenyi ku by’imitingito bo mu gihugu cya Tayiwani bo bemeje ko uyu mutingito udasanzwe ko kandi wasenye inyubako nyinshi.
Herekanwe n’a mashyusho inyubako zo mu mujyi wa Hualien zasenyutse kandi zigwa zegamiye uruhande rumwe zose.
Iki gihugu cya Tayiwani cyaherukaga kubamo umutingito nawo wari ukomeye mu myaka 25 ishize.
Telegram yasoje ivuga ko hamaze ku menyekana abantu bane bishwe n’uwo mutingito.
Uyu mutingito wibasiye ako karere igihe c’isaha z’urukerera rwo kuri uyu wa Gatatu.
MCN.