Abenegihugu ba Repubulika ya demokarasi ya Congo ba bwiwe ko nta cyiza bagomba gutegereza kizava mu butegetsi bwa Kinshasa.
Ni bikubiye mu butumwa bwa senateri Francine Muyumba, ufatwa nk’umwe mu banyabwenge bagize ihuriro rya mashyaka rya FCC, ndetse no muri Congo yose muri rusange.
Ubutumwa bwa Francine Muyumba butangira busaba Abanyekongo kutagira icyo bategereza kuri ubu butegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.
Yagize ati: “Ndasaba Abanyekongo ku tishingikiriza ku butegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, mu gire ngo byenda ahari haricyo agiye guhindura. Nta nakimwe! Muri iyi myaka itanu ya manda nshya ye mu menye neza kugira ngo byonyine ayitunganye biza mutwara umwaka wose muzima, kandi bizongera ku mutwara undi mwaka kugira ngo Guverinoma itangire gukora. Mu tibagiwe ko hagomba kuza n’undi mwaka wabayobozi wo kudya ruswa. Undi mwaka wa Kane azaba agiye gutegura ibya matora, kandi ibyo biza mutwara imyaka ibiri, kugira ngo yipange neza.”
Ibi kandi byagarutsweho n’ubuyobozi bwa Lamuka, aho bari gukangurira Abanyekongo kuba maso muri iki gihe! Bavuga ko batagomba kwizera minisitiri w’intebe Judith Suminwa Tuluka, nkaho haricyo azahindura muri Repubulika ya demokarasi.
Binyuze kuri umwe mu bayobozi ba Lamuka bwana Epenge Prince, yagize ati: “Madamu Judith Suminwa Tuluka usibye kuba ari umugore wo ku ruhande rwa Sama Lukonde, wavanweho gusa ngo akureho igicucu cya Félix Tshisekedi cyo kunanirwa kwe. Uyu nawe atowe kugira ngo yikorere ibitutsi bya Tshisekedi byo gutsindwa.”
Yakomeje agira ati: “N’ubundi kandi nawe si umuntu mwiza. Mademu Judith Suminwa Tuluka simwiza muri politike y’igihugu. Yari minisitiri w’igenamigambi kandi ibyavuye muri minisiteri ye ntabwo byari byiza. Nta kintu rero gihari cyo gutegereza.”
Ibyo bibaye mu gihe Katolika irebana ayingwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Ni hagati ya magambo ya Patrick Muyaya umuvugizi wa Guverinoma na Karidinali Frodolin Ambongo uhagarariye idini Gatolika muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, aho Frodolin Ambongo ashinja RDC kuba itagira ingabo hubwo ko igira waringa.
Ibi nibyo biri kuvugisha ubutegetsi bwa Kinshasa, binyuze kuri minisitiri witangaza makuru akaba n’umuvugizi wa leta, Patrick Muyaya avuga ko Frodolin Ambongo y’aba afite uruhare runini mu gushigikira abica abanyekongo kugira ngo bagere ku butegetsi, bityo akaba yasabye uyu muyobozi w’idini katolika kwiregura kubyo yatangaje umunsi wa Pasika.
MCN