Joseph Kabila wahoze ari perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, habonetse ibindi bimushira mu kaga.
Ninyuma yifatwa ry’uvugwa ko ari umunjyanama wihariye wa Corneille Nangaa, ukuriye ihuriro ry’umutwe wa politiki n’igisirikare (AFC), Eric Nkuba Shebandu.
Ifatwa rya Nkuba uzwi kw’izina rya ‘Malembe’ ryemejwe n’umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC), Brig Gen Sylvain Ekenge ku mugoroba wo kuri uyu wa 05/04/2024, asobanura ko abashinzwe iperereza ari bo bamutaye muri yombi.
Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, cyeretse abanyamakuru amashusho yibazwa rya Eric Nkuba, aho abashinzwe iperereza bamubajije abantu bo muri RDC bavugana nabo.
Nawe asubiza ko yavuganye nabo ku ruhande rw’i gisirikare ndetse n’abanyapolitike.
Yagize ati: “Ntabwo tuvugana n’abo ku ruhande rw’i gisirikare gusa tuvugana na John Numbi na Joseph Kabila wabaye perezida. Yewe na Corneille Nangaa.”
Harimo n’abandi yavuze nka Depite Claude Lubaya, Joseph Olengnkoy Na Patient Sayiba, gusa Lubaya we yamaganye iki kirego, aho avuga ko cyahimbwe bigizwemo uruhare na leta ya Kinshasa imuziza ko afite ibitekerezo bitandukanye n’ibyabo.
Ibyo n’ubundi byabaye mu gihe Joseph Kabila yari agize igihe leta ya Kinshasa imugendaho, kugeza aho umunyamabanga mukuru w’ishyaka rya UDPS, Augustin Kabuya yamushinje guhunga igihugu ndetse no gukorana byahafi n’umutwe wa AFC/M23.
Nyuma Ishyaka rya PPRD ryasobanuye ko Kabila agize igihe akurikirana amasomo mu gihugu cya Afrika y’Epfo, kandi ko nta gahunda afite yo gukorana n’abitwaje imbunda. Ibi bikaba byaragaragaje gahunda mbi leta ya Kinshasa iri gutegura ku batavuga rumwe nayo.
Ku rundi ruhande minisitiri w’u banye n’amahanga wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Christophe Lutundula, mu kiganiro aheruka kugirana n’umunyamakuru Marc Perelman wa France 24, yavuze ko hari amakuru urwego rw’i perereza rufite agaragaza ko Kabila Kabange ashobora kuba akorana na AFC. Ariko avuga ko bikirimo gukurikiranwa ko kandi nyuma bizatangazwa.
MCN.