Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame, yagarutse ku buhamya bwa mubyara we wakoreraga UNDP, wiciwe i Kigali igihe cya genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ni mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda ahagana mu mwaka w ‘1994. Uyu muhango ukaba wabereye muri Bk Arena kuri uyu wo ku Cyumweru tariki ya 07/04/2024.
Nk’uko bikomeje gutangazwa n’ibitangaza makuru byo mu Rwanda bivuga ko uyu muhango witabiriwe n’abanyacyubahiro benshi barimo n’abakuru b’ibihugu n’abaje bahagariye za Guverinoma.
Muri uyu muhango perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuzemo ubuhamya bubabaje bwa mubyara we wishwe igihe cya genocide yakorewe Abatutsi.
Yagize ati: “Kubera bariyeri zari hirya no hino muri Kigali, Florence ntabwo yabonye uko ahunga ngo ave mu rugo. Genocide imaze gutangira twavuganye inshuro z’itandukanye kuri telephone ndi ku Mulindi, ambwira uko byifashe muri Kigali.”
“Kubera ko ingabo za RPF Inkotanyi zitashobora kugera i Kigali ngo zimutabare, ubwo Gen Romeo Dallaire wayoboraga ingabo za Loni yadusuraga ku mulindi, na mubajije niba atashobora gutabara Florence n’abo bari kumwe.”
Yakomeje agira ati: “Romeo Dallaire yambwiye ko azagerageza, icyakora ngo ntibyamukundiye kuko ingabo yohereje zatangiriwe n’Interahamwe.”
“Ubwa nyuma muvugisha, naramubajije niba hari uwaba yaje ku mureba, aravuga ngo oya, atangira kurira. Yarambwiye ati ‘Paul hagarika ibyo kudutabara, ntabwo tugishaka kubaho ukundi.’ nahise numva icyo ashatse kuvuga, yahise akupa telephone.”
Yavuze ko Florence n’abo bari kumwe bishwe mu gitondo cya tariki 16/05/1994.
Kagame Paul w’u Rwanda yanavuze ko Florence yagambaniwe n’umwe mu bo bakoranaga muri UNDP.
Maze perezida w’u Rwanda Paul Kagame avuga ko icya mubabaje ari uko uwagambaniye Florence n’abo bari kumwe yakomeje gukorera Loni na nyuma ya genocide, kandi ibimenyetso by’uruhare rwe muri genocide byaramenyekanye.
MCN.