• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, September 26, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ibiro bya perezida Joe Biden bishize itangazo hanze rivuga mpuruyaha, y’ibitero Iran yagabye kuri Israel.

minebwenews by minebwenews
April 14, 2024
in Regional Politics
0
Ibiro bya perezida Joe Biden bishize itangazo hanze rivuga mpuruyaha, y’ibitero Iran yagabye kuri Israel.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibiro bikuru bya perezida wa leta Zunze Ubumwe z’Amerika, whitehouse.gv byasohoye itangazo rivuga ku bitero Iran yagabye kuri Israel, ryerekana neza ko Amerika yafashije Israel muburyo bweruye.

Ni itangazo ryerekana ko ryandikiwe muri Whitehouse, nyuma y’uko igisirikare cya leta ya Iran kimaze kugaba ibitero kuri Israel.

READ ALSO

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka

Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe

Iritangazo ritari rigufi ritangira rivuga ko Iran hamwe nabo bakorana bakorera muri Yemen, Siriya na Iraki, bagabye igitero cy’indege kitigeze kibaho ku bigo bya gisirikare muri Israel.

Itangazo rivuga ko Amerika itishimiye ibyo Iran yakoze mu kugaba ibitero.

Rigira riti: “Turamagana twivuye inyuma ibitero byagabwe muri Israel mu buryo bukomeye.”

Rikomeza rivuga ko ‘ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu rwego rwo gushigikira igihugu cya Israel, ingabo za Amerika zashwanyaguje Indege hamwe n’ibisasu bya Misile byari byagabwe kuri Israel. Drone hafi ya zose zari zagabye ibitero zahanuwe.’

Iritangazo ry’ibiro bikuru bya perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, rikomeza rivuga ko Joe Biden aheruka kuvugana na minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu, kugira ngo Amerika yereke Israel ko iyishigikiye, ko ndetse yiyemeje guharanira umutekano wa baturage baturiye i Gihugu cya Israel.

Itangazo rinashimangira rivuga ko Joe Biden yabwiye Benjamin Netanyahu ko Israel yerekanye ubushobozi budasanzwe bwo kwirinda no gutsinda ibitero bitigeze bibaho. Biden yakomeje abwira Netanyahu ko abanzi ba Israel batazagira icyo batwara igihugu cya Israel.

Iritangazo rivuga kandi ko Biden azahamagara bagenzi be bo muri G7 kugira ngo bashake igisubizo cy’u bubanyi n’amahanga ku gitero cy’u bugome Iran yakoze.

Itangazo risoza rivuga ko Igihugu cya leta Zunze Ubumwe z’Amerika kizakomeza gushyigikira Israel n’ubwo muri ibi bihe bitoroshye kandi ko Amerika itazatezuka ku kurwanya ibyihebe.

       MCN.
Tags: Ibitero bya gabwe kuri IsraelIranMpuruyaha

Related Posts

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka
Regional Politics

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka

September 25, 2026
Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe
Regional Politics

Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe

September 25, 2026
U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubano nyuma y’amezi 18: Impamvu zawuhagaritse n’ibikomeje kubatandukanya ku ntambara ya RDC
Regional Politics

U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubano nyuma y’amezi 18: Impamvu zawuhagaritse n’ibikomeje kubatandukanya ku ntambara ya RDC

September 25, 2026
RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit
Regional Politics

RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit

September 24, 2026
Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead
Conflict & Security

Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead

September 24, 2026
U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC
Regional Politics

U Rwanda n’u Bubiligi: Minisitiri Nduhungirehe Yavuze Icyo Bihagazeho, Anagaruka ku Mubano na Tanzania, u Burundi na RDC

September 15, 2026
Next Post
I Goma, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, hatoraguwe undi murambo w’u mugabo

I Goma, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, hatoraguwe undi murambo w'u mugabo

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • Drone za FARDC Zongeye Gutera Ibisasu Muri Iri Joro, Nyuma y’Ibitero Byabereye ku Gipimo
  • KENGE: Lt Gen Likulia Bakumi waguye mu mpanuka yari muntu ki? Menya amateka ye n’uruhare rwe mu butabera bw’igisirikare cya RDC
  • I MULENGE: Ibisasu byatewe mu bice bibiri, drone bivugwa ko ari iya FARDC
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?