Umukuru w’igihugu cya Afrika y’Epfo, Cyril Ramaphosa yageze i Kampala ku murwa mukuru w’i Gihugu cya Uganda, aho aje mu ruzinduko rwa kazi.
Ni ahagana isaha ya saa munani n’iminota makumyabiri nine, z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16/04/2024, n’ibwo bwana Cyril Ramaphosa yageze ku ki buga cy’i ndege cya Intebbe ho muri Uganda.
Bwana Cyril Ramaphosa yakiririwe na perezida Museveni ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe, nk’uko byemejwe nibiro by’u mukuru w’igihugu cya Uganda.
Nyuma yaho aba bakuru bi bihugu byombi bagiye muri State House iri Entebe.
Uruzinduko rwa Cyril Ramaphosa rwatangiye ku vugwa mu mpera z’iki Cyumweru dusoje, aho ndetse byari biteganijwe ko uyu mukuru w’igihugu azagera i Kampala ku munsi w’ejo hashize.
Ariko kuri uyu wa Mbere perezida wa Uganda akaba yarakiriye bwana Jakaya Kikwete wahoze ari perezida wa Tanzania. Aba banyacyubahiro bombi baje no kuganira ku bibazo bimwe nabimwe bireba Afrika y’iburasizuba (EAC), harimo ko bavuze ku kubaka isoko izahuza ibihugu byo mu Burasirazuba bw’Afrika, imaze igihe kirekire iri mu mupango wibi bihugu.
Perezida Cyril Ramaphosa wageze i Kampala araganira na mugenzi we wa Uganda ku bibazo by’u garije akarere ndetse no ku mutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, nk’uko byatangajwe n’ibiro bya perezida Cyril Ramaphosa.
Ibi biro byagize biti: “Nyakubahwa perezida Cyril Ramaphosa yakiririwe na perezida Kaguta Museveni muri States House, muri Uganda, aho ari muruzinduko rw’a kazi. Abakuru b’ibihugu byombi baraganira ku mutekano wa karere, harimo n’ibibera mu Burasirazuba bwa RDC, ndetse no muri Sadan y’Epfo.”
Byakomeje bitangaza ko aba bakuru bi bihugu byombi bari buze no kurebera hamwe barushaho kunoza umubano w’ibihugu byabo (Afrika y’Epfo na Uganda).
Mu Cyumweru gishize Cyril Ramaphosa yari i Kigali aho yari yitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Mbere y’uko ahaguruka ava i Kigali yabanjye guha itangaza makuru ikiganiro avuga ko uruzinduko rwe i Kigali rwahinduye imiterekerereze ye ku ntambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC.
Muri icyo gihe yavuze ko intambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC itagomba gukemurwa munzira y’intambara ko hubwo igomba gukemurwa munzira ya politiki.
Igihugu cya Afrika y’Epfo ni kimwe mu bihugu bitatu (Malawi, Tanzania na Afrika y’Epfo) byo muri SADC bifite abasirikare mu Burasirazuba bwa RDC aho bari gufasha leta ya Kinshasa kurwanya umutwe wa M23.
Abasesenguzi benshi babona uru ruzinduko ko rushobora ku byara igisubizo cyiza ku ntambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC. Abavuga ibi bashingira ku magambo ya Ramaphosa yavugiye i Kigali.
MCN.