Ubutabera bw’i gihugu cya Uganda bwahagaritse gukurikirana abasirikare n’abapolisi bashinjwa ibyaha byo kuba intasi z’u Rwanda.
Ni aharejo nibwo ubushinja cyaha bw’Igisirikare cya Uganda bwa fashe icyemezo cyo gukurikirana abasirikare batanu n’abapolisi babiri bwa shinja guha igihugu cy’u Rwanda amakuru y’ibanga.
Muri abo harimo Lt Alex Kasamula ukorera mu ishami ry’igisirikare rishinzwe imyitwarire, Lt Philip Neville Ankunda wo mu mutwe kabuhariwe wa SFC, Pte Nathan Ndwaine wo mu ishami ry’u bwubatsi, Pte Moses Asimwe ukora mubukanishi bw’indege, Akandwanaho na Asp Frank Sabiiti.
Aba bari baratawe muri yombi n’urwego rwa gisirikare rushinzwe ubutasi mu 2020 mu gihe umubano w’ibihugu byombi wari utifashe neza, biturutse ku mpamvu z’u mutekano wa buri ruhande.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko hagati y’u kwezi kwa Kabiri n’ukwa Gatanu 2020, bahererekanya amakuru y’umutekano n’abakozi ba leta y’u Rwanda bifashishije itsinda rya Whatsapp bise Nyaruju, bagamije guhungabanya umutekano wa Uganda ariko ibyo baregwaga barabihakanye.
Ubushinjacyaha Captain Ambroze Guma yamenyesheje perezida w’u rukiko rwa gisirikare rwa makindye, Brig Gen Freeman Mugabe, ko ubushinjacyaha bukuru bwafashe icyemezo cyo guhagarika kubikurikirana.
Ibyo bibaye mu gihe Uganda yakiriye itsinda rya basirikare b’u Rwanda riyobowe n’umugaba mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, General Major Vincent Nyakarundi.
Ni amakuru yemejwe n’umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainarugaba.
Aho yanavuze ko impande zombi baganiriye ku bufatanye bw’i ngabo z’ibihugu byombi ndetse ko kandi baganiriye n’umutekano wo mu karere.
MCN.
https://virtual-local-numbers.com/virtualnumber/virtual-sms-number.html
videomaker como
https://influence.co/budvacarscom
https://1x-bet-india.com