Abaturiye umujyi wa Goma baratabaza bakabura uwabatabara.
Ni bivugwa n’abaturage bo mu mujyi wa Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, nk’uko iy’inkuru tuyikesha igitangaza makuru cya Infos.CD .
Bavuga ko muri iki Cyumweru dusoje, hishwe abantu 23 bishwe barashwe n’igisirikare cya leta ya Kinshasa.
Ati: “Mu minsi irindwi yonyine dupfushije abantu 23, bose bishwe n’Ingabo za Congo, abatarishwe na FARDC bishwe na Wazalendo cyangwa FDLR. Birababaje.”
Abaturage babwiye kandi Infos.cd ko umujyi wa Goma abaturage bamaze guta ibyiringiro by’ejo hazaza, aho bavuga ko uwo mujyi urimo ubujura, gushimuta no guhohotera byo biriyongera umunsi ku wundi, bityo bigatuma abaturage bahora mu bwoba budashira. Banavuze ko imirambo iboneka buri gitondo mu mihanda, bigahamya ubugome ndenga kamere bukorerwa abasivile i Goma.
Ati: “Ibiri gukorerwa abasivile i Goma, nta bundi twigeze ku bibona.Ubujura bukorwa muri iki gihe nta bundi bwigeze bubaho ukundi.”
Aba baturage bakomeje babwira itangaza makuru ko ubuyobozi bufata ingamba zitandukanye ariko ntizigire icyo zitanga. Batanze urugero rw’uko muri uy’u mujyi hashizweho izamu ariko ubugome burushaho kwiyongera ndetse bigatuma abaturage bakuraho abayobozi icyizere.
Ati: “Dufite General ureba Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, dufite n’igipolisi, ariko ibikorwa byabo ntacyo bivuze.”
Aba baturage bakavuga ko mu gihe umutekano wakomeza kuba mubi, Goma ishobora guhinduka umujyi w’ikuzimu. Ibi kandi ngo bishobora gutuma abaturage bahunga uy’u mujyi, maze ngo Goma igahinduka amatongo.
Abaturage basoje bavuga ko leta igomba kwisubiraho igakemura ikibazo cy’u mutekano vuba na bwangu, kugira ngo abaturage bagarure ibyiringiro.
MCN.