Umupasitoli wo mu Gitasha, mu misozi miremire y’Imulenge, yakomerekejwe nyuma y’uko yari yarashwe n’abantu batarabasha ku menyekana.
Ni umushumba wo mw’itorero rya Methodiste Libre, Samson Kiwende, niwe warashwe arakomereka bikabije, nk’uko iy’inkuru tuyikesha abaturiye ibyo bice.
Ay’amakuru avuga ko yarashwe mu ijoro ryakeye ryo ku itariki ya 30/04/2024, aho yahise ajanwa mu Bitaro biherereye muri ibyo bice kugira yitabweho.
MCN yabwiwe ko abamurashe bataramenyekana, ariko ko inzego z’u mutekano zahumurije abaturage, zinabasaba gutuza ngo kuko hagiye gukorwa iperereza ry’imbitse ku gira abari nyuma y’ubwo bugizi bwa nabi babiryozwe.
Samson Kiwende asanzwe ashumbye i Paroisse ya Mizinga, muri ir’itorero rya Méthodiste Libre, ariko akaba atuye mu Gitasha, ho muri Grupema ya Balala y’Amajyaruguru, Secteur ya Tanganyika, muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ubuyobozi bw’ibanze bwa Gitasha, bwemeje ay’amakuru, kandi buvuga ko pasitoli Samson Kiwende yarashwe amasaha y’ijoro, ari iwe mu rugo.
Ubuyobozi bwanasabye abaturage gutekana, no kureka ubuyobozi bugakurikirana ibyihishe inyuma y’ubwo bugizi bwa nabi.
Tubibutsa ko ibyo bice bigenzurwa n’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo ndetse n’Ingabo z’u Burundi zo mu mutwe wa TAFOC.
MCN.