Umubare wa bahitanwe nimyuzure mu gihugu cya Kenya wakomeje kwiyongera kuri ubu ugeze ku bantu ijana na mirongwirindwi ni cyenda.
Ni byatangajwe na Guverinoma ya Kenya, yavuze ko abantu ibihumbi amagana bagomba kuva mu mazu yabo. Ninyuma y’uko umubare wabicwa n’imyuzure wiyongereye ugera ku bantu 179 uvuye kuri 38.
I Kitengela mu birometre 33 uvuye i Nairobi, abakozi b’u muryango utabara imbare wa Red Cross ya Kenya, barimo gutabara abagizweho n’izo ngaruka zimyuzure.
Uyu muryango utabara imbare wa Red Cross, watanze ubutumwa ubinyujije ku rukuta rwayo rwa x, uvuga ko barimo kugerageza gutabara abaturage n’abamukerarugendo bafatiwe mu nkambi ya Narok, mu birometro 215 uvuye i Nairobi, ku murwa mukuru w’i gihugu cya Kenya.
Kubera ay’amakuba, byatumye perezida w’u Rwanda Paul Kagame yihanganisha mugenzi we, William Ruto ndetse n’Abanyakenya bose muri rusange.
Kandi n’umushumba mukuru w’idini rya Katolika ku Isi, Papa Francis yafashe umwanya yifatanya n’Abanyakenya, ubwo yari imbere y’imbaga i Vatikani kuri uyu wa Gatatu.
Ku munsi w’ejo hashize, perezida William Ruto, yasuye umujyi wa Mai Mahiu, nyuma y’uko bamwe mu bantu baho bari bamaze kurengerwa n’imyuzure, abagera kuri 48 barapfa mu gihe abandi 84 bari baburiwe irengero.
Mu itangazo leta y’iki gihugu yashize hanze, rigira riti: “Hari ibindi bice nabyo bishobora kubamo amakuba nk’aya. Turasaba abaturage kubivamo inzira zikigendwa, kubera ko iteganya gihe ryerekana ko imvura izakomeza.”
Abayobozi bashizwe imihanda y’imodoka zihuta i Nairobi, bavuze ko bafunze igice kimwe cy’u muhanda w’imodoka zihuta ujya mu mujyi, n’indi byibura itatu mu mpande z’igihugu, biturutse ku myuzure no kubintu byatwawe n’amazi, biyirimo.
Iy’i myuzure kandi yishe abantu babarirwa muri mirongo, mu gihugu cya Tanzania, ndetse no muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, abakabakaba icumi bamaze gupfa.
Ibirimo amazu, imihanda, ibiraro n’ibindi bikorwa remezo bimaze gusenyuka. Ibi byatangiye kuva mu mpera z’u kwezi kwa Gatatu.
MCN.