Intara ya Kivu y’Amajy’epfo, yabonye Guverineri mushya, byagateganyo.
Ni professeur Jean Jaques Perusi, watorewe kuba Guverineri w’i Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, byagateganyo aho y’ungirijwe na Maître Elekano Jean Jaques, nk’uko bigaragara mu cyegeranyo cyashizwe hanze.
Atsimbuye bwana Théo Kasi Ngwabidje, wari umaze igihe kirekire kuri uyu mwanya.
Ibyo bibaye nyuma y’amatora yakozwe n’abadepite bagera kuri 48, arinabo bagize Ensemblée pronvinciale muri iy’i Ntara ya Kivu y’Epfo, bwana Jean Jaques Perusi yatsindanye amajwi 27 mu gihe uwabaye visi yagize amajwi 21 gusa.
Amatora yo mu cyiciro cya kabiri yakozwe nyuma y’uko hari hashize amasaha 72 hakozwe amatora yo mu cyiciro cya mbere, icyo bavuga ko cyagenze nabi.