Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali, Diane Shima yatangaje ko aziyamamariza umwanya w’u mukuru w’igihugu cy’u Rwanda mu matora asigaje igihe gito akaba muri icyo gihugu.
Ni ubutumwa Diane Shima Rwigara yatanze abunyujije ku rukuta rwe rwa X, yahoze yitwa Twitter.
Yatangaje ko asaba Abanyarwanda kuza motora ndetse no kubamenyesha ko ari umwe biteguye kuzayobora igihugu cy’u Rwanda.
Yagize ati: “Icyiciro gishya cy’Amateka y’u Rwanda gitangiye ubu. Twese hamwe tuzubaka amateka. Ni munshyigikire muri iyi gahunda yo kwiyamamariza kuba perezida.”
Diane Shima Rwigara ni umukobwa wa Assinapol Rwigara wahoze ari umushoramari ukomeye muri iki gihugu cy’u Rwanda, nyuma akaza gupfa mu mwaka w’ 2015 azize impanuka y’imodoka nk’uko byavuzwe muri icyo gihe.
Mu matora y’u mukuru w’igihugu aheruka mu mwaka w’ 2017, Diane yari yashatse kwiyamamaza, ariko ntibyakunda kubera i nama y’igihugu ishinzwe amatora yasanze hari ibyo atujuje kugira ngo yiyamarize uwo mwanya.
Amatora y’u mukuru w’igihugu mu Rwanda ateganijwe kuba mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka.
MCN.