Leta y’u Burundi yongeye kwikoma u Rwanda ku bisasu byatewe i Bujumbura ku wa Gatanu, mu gihugu cy’u Burundi.
N’ibyatangajwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Burundi, Pierre Nkurikiye, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru i Bujumbura kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 11/05/2024.
Muri iki kiganiro umuvugizi wa Polisi y’u Burundi yemeje ko cyakomerekeyemo abantu 38, ariko ko 5 muribo aribo bakomeretse bikabije.
Kandi avuga ko nta n’umwe wapfiriye muri icyo gitero, ngo kuko bahise bajanwa ku bitaro mu maguru mashya; kuri ubu bakaba bari kwitabwaho mu bitaro biherereye aho hafi.
Nk’uko uyu muvugizi w’igipolisi yabisobanuye yavuze ko hari kindi gisasu cyatewe ku mugoroba wo ku wa Gatanu muri Zone Ngagara ariko ko kitigeze kigira uwo gihitana, ninyuma yibyari byagabwe ku ruhande rwahahoze isoko nkuru ya Bujumbura, yemeza ko cya komerekeje uwo nyine wari wagiteye aho ngo yanaje gufatwa ndetse ngo asanganwa n’ikindi gisasu ateganya gutera.
Yakomeje avuga ko abakora itera bwoba bari bateye ikindi gisasu mu Kamenge ahitwa kuri Bar du peuple aho cyahitanye umuntu umwe muri batandatu bari bakomeretse.
Uyu muvugizi w’igipolisi cy’u Burundi yashimangiye ko abagize iryo tsinda ry’abatera ibisasu bategurwa bakanahabwa ibikoresho na leta y’u Rwanda biciye muri Red Tabara.
Ntacyo u Rwanda ruravuga kuri ibyo rushinjwa, usibye ko ataribwo bwa mbere u Burundi bushinja iki gihugu gutera inkunga uyu mutwe ibyo u Rwanda rwagiye ruhakana kenshi, ndetse rugashimangira ko nta mutwe n’umwe rukorana nawo.
Kimweho igisirikare cy’u Burundi nicyo cyagiye gifatanwa n’imitwe y’itwaje imbunda irimo na FDLR irwanya leta ya Kigali.
Ibyo byagaragaye mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, aho Imbonerakure z’u Burundi n’igisirikare cy’icyo gihugu bifatanya ku mugaragaro mu kurwanya M23, mu ntambara ihanganishije uwo mutwe n’Ingabo za leta ya Kinshasa, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
MCN.