Diplomasi y’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo iravugwamo uguhuzagurika gukaze.
Mu minsi yavuba aha, i Kinshasa hafugufunguwe ambasade ya Ukraine, mu gihe iki gihugu cyari kiryohewe n’u Burusiya bwari bumaze igihe bwaragishinzemo imizi.
Minisitiri w’u banye n’amahanga wa RDC, Christophe Lutundula yemeje ko gufungura ambasade ya Ukraine i Kinshasa ari ugushimangira umubano na Ukraine bikaba no gukomeza ubufatanye mpuzamahanga.
Congo Kinshasa ikaba yari geze kumvikana mu ruhando mpuzamahanga yamagana u Burusiya ku ntambara yo muri Ukraine, aho ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi bushinja Vladimir Putin kuvogera ubusugire bw’igihugu cya Ukraine.
Rero, RDC guha ikaze Ukraine muri iki gihugu byerekana uguhuzagurika muri diplomasi, ni mu gihe iki gihugu gikorana n’u Burusiya cyitezemo ku kirimburira umutwe wa M23.
U Burusiya bukaba buha ibikoresho by’agisirikare Guverinoma ya Kinshasa, imyitozo ya gisirikare ndetse n’abacanshuro babafasha guhangana na M23.
Ahagana mu mpera z’u mwaka ushize, ambasaderi w’u Burusiya muri iki gihugu, Alexey Sentebov yatangaje ko ubusugire bwa RDC bugomba guharanirwa by’u mwihariko mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Impuguke muri diplomasi zigaragaza ko gucudika kwa Congo na Ukraine bishobora kuzabyarira RDC amazi nk’i gisusa.
Kandi ko ayo masezerano ashobora kurogoya ku rwego rwo hejuru imikoranire y’u Burusiya na RDC kuva mu 1990.
Ni mu gihe perezida Félix Tshisekedi we avuga ko igihe kigeze ngo bivane mu bihugu bitanga amabwiriza ku bihugu by’Afrika, gusa yagera ku Bushinwa n’u Burusiya agasa n’u geze iwabo avuka.
Ati: “Abafatanyabikorwa bo hambere ntabwo buri gihe bubaha inyungu zacu. Ku rundi ruhande, u Burusiya n’u Bushinwa bakurikiza inzira ishingiye ku kubahana no guharanira inyungu.”
Ubwo perezida Félix Tshisekedi aheruka gusura u Bushinwa yongeye gushimangira ko azakorana n’u Bushinwa. U Bushinwa ni nacyo gihugu giha RDC imbunda zihambaye RDC nayo ika buha amabuye y’agaciro.
Abakuru b’ibihugu bombi banarebeye hamwe uko havugururwa amasezerano yo mu 2008 yemereraga u Bushinwa gutunda amabuye y’agaciro ya Congo ku ngurane y’ibikorwa remezo.
U Bushinwa bikanavugwa kandi ko ari bwo bufite akaboko kare kare mu mabuye y’agaciro acukurwa mu birombe byigaruriwe na M23, nta mwiryane urumvikana hagati y’iki gihugu n’abo barwanyi.
Kugeza ubu igihugu kizamuye ijwi mu gusaba M23 guhagarika intambara, ntayandi mananiza; ubutegetsi bwa Kinshasa buhita bugishimangiza, cyaba gifite imbunda kigahabwa isoko nta gutekereza Kabiri.
Izo mbunda zihabwa RDC nk’impano nizo zihindukizwa zikarasa igisirikare cy’iki gihugu kuko ziba zafashwe n’abarwanyi ba M23.
Kwitabaza ingabo za SADC nabyo biri mu byagaragaje ubwambure bwa diplomasi ya Congo, kubera ko iki gihugu ntako kitagize ngo gihindanye isura ya EAC cyayishinje kuba ibyitso bya M23, ariko n’abo biyambaje bakaba nta santimetero y’u butaka barambura M23.
Izi ngabo zija kwinjira mu Burasirazuba bwa RDC, abategetsi b’iki gihugu bavuze amagambo yari avanze n’ibitutsi bitagira ingano, kugera n’ubwo berura ko bashaka kuva mu muryango wa EAC.
Ibi biri mubayagaragaje imibari mike ya diplomasi ya Congo harimo kandi gukorana n’u Burundi butagira icyo bumarira iki gihugu usibye gucukura amabuye y’agaciro yo ku butaka bwa RDC.
Amakuru yagiye avuga ko ingabo z’u Burundi nta musaruro namuke zitanga ku rugamba ingabo z’iki gihugu zihanganyemo na M23, ngo nikimwe na Wazalendo, FARDC na FDLR.
Hari kandi ukwivuguruza kwa bayobozi ba leta ya Kinshasa usanga ibyasinywe na perezida Félix Tshisekedi hari abandi bayobozi baca inyuma bakabivuguruza.
Nk’amasezerano ya Luanda na Nairobi, ibya perezida Félix Tshisekedi atangaje bivuguruzwa na Muyaya cyangwa Lutundula n’abandi, ubonye uruvugiro wese abisobanura uko ashatse atitaye ku byashizweho umukono n’abakuru b’ibihugu.
Kinshasa ishinjwa guha imyanzuro ya Luanda agaciro ingingo zimwe izindi ikazirengangiza nkana.
Imyanzuro ya Luanda irimo ibijyanye n’impunzi z’Abanyekongo, imikoranire ya FARDC na FDLR, imvugo z’u rwango n’ibindi Congo yasabwe kubahiriza.
Kugeza ubu RDC igenda igereka ibibazo byayo biyigoye, ikabyegeka ku Rwanda, kugeza naho Tshisekedi yerura akavuga ko azarasa u Rwanda ngo agakuraho ubutegetsi bwa perezida Paul Kagame agashiraho ubwo ashaka.
MCN.