Perezida wa M23 Bertrand Bisimwa yahishuye icyo M23 yakoze nyuma y’uko yari maze kwigarurira utundi duce two muri teritware ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu Yaruguru.
Ni mu butumwa bwana Bertrand Bisimwa yanyujije ku rukuta rwe rwa x, kuri uyu wa Kane tariki ya 30/05/2024, aho yagaragaje ko amahoro n’umutekano byongeye kuganza mu bice biheruka kubohozwa n’abarwanyi ba M23, abo abereye umuyobozi mukuru.
Muri ubwo butumwa bwa Bertrand Bisimwa buhamya ko agace ka Mirangi ko muri Cheferie ya Bwito, ho muri teritware ya Rutshuru, ko haheruka gufatwa na M23, kandi agaragaza ko aka gace kafashwe n’abarwanyi ba M23 bari bayobowe na Colonel Nsabimana.
Ndetse yongeraho ko nyuma y’uko Colonel Nsabimana yari amaze kwirukana ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, muri ako gace, ko yahise akoresha ikiganiro n’abaturage baturiye aho, maze abizeza kubashakira umutekano n’amahoro arambye.
Nk’uko yabisobanuye n’uko mu bihe ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa ryagenzuraga aka gace ka Mirangi abaturage batotezwaga kandi bakakwa imisoro y’umurengera, ndetse kandi iri huriro ry’ingabo za Guverinoma ya Congo ryagiraga amabariyeri menshi yatumaga abaturage bakwa amafaranga mu gihe babaga bayanyuzeho.
Ibyo nibyo Berterand Bisimwa yavuze ko Colonel Nsabimana yabwiye abaturage baturiye Mirangi ko batazongera kugira undi muntu ubaka imisoro cyangwa ngo abashirireho amabariyeri akomeza kubanyaga ibyabo.
Ubutumwa bwa Bertrand Bisimwa bukomeza buvuga ko amahoro kuri ubu yabaye impamo muri kariya gace ka Mirangi, kandi ko abaturage b’abasivile bagiye kwisanzura mu bikorwa byabo byaburi munsi, ngo kubera ko umwanzi yirukanwe muri ako gace.
Ubu butumwa busoza buvuga ko M23 iri gukora ibishoboka byose kugira ngo icecekeshe imbunda zitera abasivile kugira umutekano muke, ko kandi vuba ibyo M23 iharanira izabigeraho bidatinze.
Tubibutsa ko agace ka Mirangi kafashwe ku wa Kabiri ahagana isaha z’umugoroba wajoro, nyuma y’uko M23 yari maze gufata utundi duce two muri Grupema ya Kanyabayonga, muri teritware ya Rutshuru.
Kugeza ubu M23 iri gukomeza kuja imbere ari nako yirukana abo bahanganye nabo, aribo FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi, abacanshuro, FARDC na SADC.
MCN.