Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa ryakubiswe ahababaza mu mirwano yabaye kuri uyu wa Kane.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
May 30, 2024
in World News
1
Ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa ryakubiswe ahababaza mu mirwano yabaye kuri uyu wa Kane.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa ryakubiswe ahababaza mu mirwano yabaye kuri uyu wa Kane.

You might also like

Intambara hagati ya Cambondia na Thailand ikomeje kubica bigacika.

U Bufaransa na Amerika ntibivuga rumwe ku cyemezo cyo kwemerera Palestine nk’igihugu cyigenga.

Perezida Kagame yashyizeho abagize guverinoma nshya.

Ni imirwano yabereye ku misozi yu namiye Centre ya Sake, aho iyi ntambara yari hanganishije uruhande rwa M23 n’ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, nk’uko iy’inkuru tuyikesha abaturiye ibyo bice.

Amakuru avuga ko uru rugamba ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa zarukubitiwemo, ko kandi rwaguyemo n’abasirikare benshi bo ku ruhande rwa leta ya Kinshasa, abandi barufatirwamo matekwa, ndetse abandi baburirwa irengero.

Mu basirikare bo ku ruhande rwa leta ya Kinshasa baruguyemo harimo aba barirwa mu icumi bo mu ngabo za Afrika y’Epfo n’abandi batanu bafashwe mpiri.

Ay’amakuru anavuga ko kandi imodoka zifashishwa mu kujana ibikoresho by’agisirikare by’ingabo za leta ya Kinshasa zatwitswe izindi zifatwa n’abarwanyi ba M23.

Umurwanyi wo ku ruhande rwa M23 utemerewe gutanga amakuru, yabwiye Minembwe Capital News ko intambara yabaye kuri uyu wa Kane, yabereye isomo rishya ingabo za SADC ndetse n’izigihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Yagize ati: “Twaberetse ko tutiganye nabo. Bakubiswe kandi twabambuye n’imbunda zirimo n’izirasa kure.”

Yakomeje avuga ati: “Usibye kubakubita twanabishe, abandi bo muribo turabafite twabafashe amatekwa, yewe twafashe n’abasirikare ba Afrika y’Epfo bagera kuri batanu.”

Tubibutsa ko iyi mirwano yabereye ku musozi wa Madimba, Ngumba, Neenero, Karuba na Mushaki no ku muhanda wa Sake-Kirotshe.

Ikindi n’uko iyi mirwano yatangiye igihe c’isaha z’igitondo cyakare ikaba yagejeje ku masaha y’umugoroba. Ay’amakuru asoza avuga ko M23 yasubije inyuma ibi bitero kandi ikaba ikigenzura ibice yari isanzwe igenzura. Gusa ikomeje kuja imbere.

         MCN.
Tags: IhuriroIngabo za Repubulika ya demokarasi ya CongoKuri uyu wa KaneM23Rya kubiswe ahababaza
Share24Tweet15Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Intambara hagati ya Cambondia na Thailand ikomeje kubica bigacika.

by Bruce Bahanda
July 26, 2025
0
Intambara hagati ya Cambondia na Thailand ikomeje kubica bigacika.

Intambara hagati ya Cambondia na Thailand ikomeje kubica bigacika. Intambara ihanganishije Cambodia na Thailand imaze kugwamo abantu 30 barimo n'abasivili abandi n'abo batari bake bamaze kuyikomerekeramo. Ihangana hagati...

Read moreDetails

U Bufaransa na Amerika ntibivuga rumwe ku cyemezo cyo kwemerera Palestine nk’igihugu cyigenga.

by Bruce Bahanda
July 25, 2025
0
U Bufaransa na Amerika ntibivuga rumwe ku cyemezo cyo kwemerera Palestine nk’igihugu cyigenga.

U Bufaransa na Amerika ntibivuga rumwe ku cyemezo cyo kwemerera Palestine nk'igihugu cyigenga. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zateye utwatsi icyemezo cya perezida Emmanuel Macron w'u Bufaransa cyo kwemerera...

Read moreDetails

Perezida Kagame yashyizeho abagize guverinoma nshya.

by Bruce Bahanda
July 25, 2025
0
Perezida Kagame yashyizeho abagize guverinoma nshya.

Perezida Kagame yashyizeho abagize guverinoma nshya. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho guverinoma nshya igizwe n'abaminisitiri 21, abanyamabanga ba Leta 10 n'abandi bayobozi bakuru. Iyi guverinoma nshya...

Read moreDetails

Mu Burusiya habereye impanuka ikomeye y’indege.

by Bruce Bahanda
July 24, 2025
0
Mu Burusiya habereye impanuka ikomeye y’indege.

Mu Burusiya habereye impanuka ikomeye y'indege. Indege yari itwaye abagenzi yakoze impanuka ikomeye mu gihugu cy'u Burusiya, ihitana abantu 48. Amakuru avuga ko iyo ndege yavaga mu mujyi...

Read moreDetails

Perezida Trump yiswe umunyakinyoma.

by Bruce Bahanda
July 24, 2025
0
Perezida Trump yiswe umunyakinyoma.

Perezida Trump yiswe umunyakinyoma. Umuyobozi wo muri Leta ya Ethiopia yanyomoje perezida wa Leta Zunze ubumwe z'Amerika, Donald Trump, nyuma y'aho atangaje ko Amerika yateye inkunga umushinga wo...

Read moreDetails
Next Post
Umunyamulenge wari umuyobozi muri Polisi ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yapfuye mu buryo bubabaje.

Umunyamulenge wari umuyobozi muri Polisi ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yapfuye mu buryo bubabaje.

Comments 1

  1. Pingback: DRC: SAMI-DRC Yakubiswe Ahababaza n’Inyeshyamba za M23 – Rwanda Tribune

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?