• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 27, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Mu nkengero za Kanyabayonga, haje kuboneka agahenge isaha z’umugoroba, nyuma y’uko hari habaye urugamba rukomeye cyane.

minebwenews by minebwenews
June 1, 2024
in Regional Politics
0
Mu nkengero za Kanyabayonga, haje kuboneka agahenge isaha z’umugoroba, nyuma y’uko hari habaye urugamba rukomeye cyane.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Isaha z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, mu nkengero za Kanyabayonga habonetse agahenge nyuma y’urugamba rukaze rwabaye isaha zakare, rwahuzaga M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa.

Imirwano yo kuri uyumunsi ku ruhande rwa leta ya Kinshasa, rwarimo ingabo z’iki gihugu, FARDC, Ingabo za Monusco, ingabo z’u Burundi, SADC, FDLR, Abacanshuro, FDLR na Wazalendo, aho uru ruhande rwa leta ya Congo, rwahise rwihuza mu ku rwanya M23.

Amakuru Minembwe Capital News ikesha abaturage baturiye ibyo bice avuga ko iyi mirwano yabaye none yabereye mu gace ka Lusogha no ku misozi ya Armoires. Aha akaba ari mu marembo ya centre ya Kanyabayonga muri teritware ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu Yaruguru.

Kugeza ubu centre ya Kanyabayonga iracyarimo ihuriro ry’Ingabo za RDC, Monusco, SADC, FDLR, Abacanshuro, FARDC na Wazalendo ndetse n’Ingabo z’u Burundi.

Nk’uko iyi nkuru ivuga n’uko uru rugamba rwatangiye igihe c’isaha ya saa kumi nebyiri z’igitondo igeze igihe c’isaha ya saa sita zamanywa irahagarara.

Gusa, ku ruhande rwa leta ya perezida Félix Tshisekedi habaye uguhuzagurika ni mu gihe ingabo zo muri urwo ruhande zahungaga kubi, ndetse zikaba zatswe ibikoresho by’agisirikare birimo n’imbunda zirasa kure, nk’uko aba baturage baturiye ibyo bice bakomeje bababwira Minembwe Capital News.

Hagati aho mu bice byo muri teritware ya Masisi ahagize igihe habera intambara, mu nkengero za Sake havuzwe ituze n’ubwo igihe c’isaha za saa tanu humvikanye imbunda muduce two ku misozi yu namiye Centre ya Sake.

Ibindi bice byo muri iyi teritwari ya Masisi naho haranzwe n’ituze.

MCN.

Tags: ItuzeKanyabayongaNyuma y'urugamba rukaze rwabaye

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?