Inzego zishinzwe umutekano mu Gihugu cy’u Burundi zataye muri yombi umupasitoli zimwita Umunyamulenge w’intasi.
Ni umushumba w’itorero rya Methodiste Libre, Amoni Binagana , uyoboye paroisse yo mu Kajaga ho muri Komine Mutimbuzi, Intara ya Bujumbura, mu Burengerazuba bw’u Burundi, afungiwe i Kirundo, mu majyaruguru y’iki gihugu.
Nk’uko iy’inkuru tuyikesha ibitangaza makuru by’u Burundi ivuga ko Pasitoli Amoni Binagana yazize gukoresha inyandiko mpimbano no gukora ubutasi, kandi ko uyu mupasitoli yafashwe mu kwezi kwa Gatanu.
Ibirego Pasitoli Amoni Binagana aregwa, arabihakana byose, nk’uko ikinyamakuru Sos Media kubivuga.
Kuva ku itariki ya 30/05/2024 nibwo Pasitoli Amoni Binagana yinjijwe muri Casho iri ku biro by’ubushinjacyaha bwa Kirundo, ibi akaba ari ibivugwa n’umuryango wa bwana Amoni Binagana.
Umuryango kandi uvuga ko nta cyaha inzego zishinzwe umutekano ziziho Binagana ko ahubwo zishaka kumurya amafaranga.
Ndetse umuryango uvuga ko Pasitoli Amoni Binagana ko yimuriwe aha nyuma yuko yari yabanjye gufungirwa muri Casho y’igipolisi iherereye mu Ntara itavuzwe.
Amakuru avuga ko Binagana n’undi mushumba bakorana bari berekeje mw’ivuga butumwa mu Kirundo. Bageze ahantu ku iduka muri iyi Ntara atabwa muri yombi.
Abapolisi bo ba mutaye muri yombi bavuze ko Binagana ari Umunyarwanda. Ariko nk’uko bivugwa n’umuryango wa Pasitoli Amoni Binagana bavuga ko imivugire ye, ntaho ihuriye n’ikinyarwanda kuko avuga hubwo nk’Abanyamulenge, ni mu gihe yabanye nabo cyane.
Abari aho yafatiwe batanze ubuhamya bagira bati: “Pasitoli Amoni Binagana yerekanye ibyangombwa bye bimuranga ko ari Umurundi, ariko igipolisi cyarabyanze, biba ibyubusa.”
Ay’amakuru akomeza avuga ko abapolisi n’abakora mu iperereza ry’u Burundi baketse ko ibyangombwa akoresha ari impimbano. Gusa byaje kwemezwa ko izo nyandiko zibyangombwa bye atari impimbano ariko igitangaje aracyakomeje gufungwa.
Abavandimwe be bavuga ko Amoni Binagana ari Umurundi wavukiye muri Repubulika ya demokarasi ya Congo. Yatashye mu 2000 mbere yo gutura i Kajaga aho akora nk’umushumba mu itorero rya Methodiste Libre.
Ibyangombwa bye byerekanye ko yabihawe mu 2003 na minisiteri yari ishinzwe gucyura impunzi icyo gihe iyobowe na Françoise Ngendahayo.
Abatangabuhamya bavuga kandi ko ibirego Pasitoli Amoni Binagana aregwa bidafite ishingiro.
Ati: “Umushinjacyaha aratinza urubanza gusa kugira ngo abone amafaranga kuri uyu mushumba. Twese tuzi ko uyu ari umuco usuzuguritse abantu bitabaza kugira ngo bikungahaze mu buryo butemewe n’amategeko.”
Umwe mu badepite utabona impamvu y’ifungwa ry’uyu mupasitoli agira ati: “Uru rubanza rwagizwe politiki ariko umushinjacyaha nta ngingo afite zemeza ko akomeza kurutinza.”
Ntabwo bwari ubwa mbere Pasitoli Amoni Binagana agiye i Kirundo mu bikorwa bye bya gikiristo.
MCN.