Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21/06/2024, mu nkengero za Kanyabayonga habereye urugamba ruremereye.
Ni urugamba rw’ubuye kuva mu masaha y’urukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, hagati ya yabarwanyi ba M23 aho bari bahanganye bikomeye n’igisirikare kirwanirira leta ya perezida Félix Tshisekedi, nk’uko amasoko yacu dukesha iy’inkuru ibivuga.
Ay’amasoko avuga ko ingabo zo ku ruhande rwa leta ya Kinshasa ko ari rwo rwagabye ibyo bitero mu birindiro bya M23 biri ahitwa Bulindi na Butalongola.
Utu duce tukaba duherereye mu birometero nka 15 uvuye muri centre rwagati ya Kanyabayonga, muri teritwari ya Rutshuru aho ndetse hari n’ibice bya Kanyabayonga bimwe biherereye muri teritwari ya Lubero, mu Ntara ya Kivu y’Amajyarugu.
Amakuru avuga ko nyuma yuko ihuriro ry’Ingabo za leta ryagabye ibi bitero kuri M23 nayo yirwanyeho, kandi irwana kinyamwuga, nk’uko Minembwe Capital News yabibwiwe n’abaturage baturiye ibyo bice.
Muri uru rugamba rwabaye kuri uyu munsi, byavuzwe ko ihuriro ry’Ingabo za Guverinerinoma ya Kinshasa ryarwambuwemo ibikoresho bya gisirikare byinshi, birimo n’imbunda zirasa kure, ndetse ibi ngo bikaba byatumye iri huriro ry’Ingabo za RDC zica abaturage baturiye gurupema ya Tongo.
Byasobanuwe ko muri ibi bice byo muri Grupema ya Tongo ko biciwemo abasivili batanu, kandi ko bishwe na FDLR ifatanije na Wazalendo. Ndetse kandi bishwe nyuma yuko iri huriro ry’Ingabo za RDC ryari rimaze guhura n’urugamba rukarishye, urwaberaga muri Bulindi na Butalongola.
MCN.