• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, October 20, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Amakuru arambuye ku ngabo z’u muryango w’Abibumbye zahambiriye ziva muri Kivu y’Epfo.

minebwenews by minebwenews
June 25, 2024
in Regional Politics
0
Amakuru arambuye ku ngabo z’u muryango w’Abibumbye zahambiriye ziva muri Kivu y’Epfo.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Amakuru arambuye ku ngabo z’u muryango w’Abibumbye zahambiriye ziva muri Kivu y’Epfo.

You might also like

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

Icyo amakuru avuga ku biganiro perezida w’u Burundi yagiranye na AFC/M23

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

Ni kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25/06/2024, Ingabo z’u muryango w’Abibumbye zafunze amabiro yazo mu bice zakoreragamo byo muri Kivu y’Amajy’epfo, muri gahunda yo kuva muri iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Bintou Keita ukuriye MONUSCO ubwo aheruka mu ruzinduko yari yagiriye i Goma ku murwa mukuru w’i Ntara ya Kivu Yaruguru, yavuze ko ibikorwa bya MONUSCO birimo kurangira muri Kivu y’Amajy’epfo ariko ko bizakomereza muri Kivu Yaruguru na Ituri.

Ahagana isaha z’igitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Bintou Keita n’itsinda bari kumwe bagiye i Bukavu mu muhango wo gufunga ibikorwa bya MONUSCO biherereye muri iy’i Ntara. Bya navuzwe kandi ko uwo muhango wabereye ku kibuga cy’indege cya Kavumu, nkuko radio Okapi ihabwa inkunga na MONUSCO yabitangaje.

Muri uwo muhango ingabo za MONUSCO zavuze ko zakoze ibishoboka mu nshingano zahawe zo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo mu myaka irenga 20.

Iz’i ngabo zivuye muri Kivu y’Amajy’epfo mu gihe muri ibyo bice hakivugwa imitwe yitwaje Imbunda nka Red Tabara, Maï Maï n’indi n’indi.

Ingabo z’u muryango w’Abibumbye muri Repubulika ya demokarasi ya Congo zibarirwa 12,835 kongera ho abakozi b’abasivili n’inzobere, bose hamwe barenga 17, 000. Ingengo y’imari yayo mu 2022 yageraga kuri miliyoni 1.1$.

MONUSCO igizwe ahanini n’abaturutse mu gihugu cya Pakistan ari nacyo gihugu gifite abasirikare benshi mu bagize MONUSCO aho baza gukurikirwa n’abavuye mu Buhinde, Bangladesh, Nepal na Afrika y’Epfo.

Uku gusoza ibikorwa bya MONUSCO kwemejwe mu kwezi kwa 12 umwaka w’ 2023 aho byemejwe n’akanama gashinzwe umutekano ku isi ka LONI nyuma yuko leta ya Kinshasa yagiye ibisaba kenshi.

Byari bikurikiye imyigaragambyo ikomeye y’abaturage ba Congo basaba ko Ingabo za MONUSCO ziva mu gihugu cyabo kuko babona nta musaruro zitanga.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatatu uyu mwaka MONUSCO yafunze ibiro byayo muri Kamanyola, Bunyakiri, Uvira, Baraka, Kavumu mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo inshingano zo kurinda abasivile zisubizwa ingabo za RDC na polisi y’iki gihugu.

Gusa kuva kwa MONUSCO muri iy’i Ntara byatumye abakozi barenga 500 ba bura akazi.

                MCN...
Tags: BukavuKivu yamajy'EpfoMonuscoYafunze ibiro
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 20, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by'ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n'u Rwanda Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye u Bufaransa ngo bumuhurize mu biganiro n'u Rwanda,...

Read moreDetails

Icyo amakuru avuga ku biganiro perezida w’u Burundi yagiranye na AFC/M23

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida w'u Burundi yagiranye ibiganiro na AFC/M23 Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye yagiranye ibiganiro by'ibanga n'intumwa z'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate Abarundi mu mujyi wa Bujumbura bawutwikiyemo imodoka ifite pulake y'u Rwanda nyuma y'amagambo yatangajwe n'umushoramari w'Umunyarwanda Sadate Munyakazi. Iyi modoka...

Read moreDetails

Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 17, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida w'u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda Amakuru aturuka mu gihugu cy'u Burundi avuga ko perezida w'iki gihugu Evariste Ndayishimiye, yategetse imbonerakure...

Read moreDetails

Ibyumviakanyweho i Doha hagati ya RDC na M23, Amerika yabivuzeho

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
Ibyumviakanyweho i Doha hagati ya RDC na M23, Amerika yabivuzeho

Ibyumviakanyweho i Doha hagati ya RDC na M23, Amerika yabivuzeho Leta Zunze ubumwe z'Amerika zashimye umwanzuro wafatiwe mu biganiro by'i Doha muri Qatar wo guhagarika imirwano hagati y'Ingabo...

Read moreDetails
Next Post
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yatanze igisubizo ku wa mubajije niba ari Umuhutu cyangwa Umututsi.

Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yatanze igisubizo ku wa mubajije niba ari Umuhutu cyangwa Umututsi.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?