• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, September 9, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Umuryango wa Afrika y’Amajy’epfo, SADC, wongereye Ingabo zawo mu Burasirazuba bwa RDC kugira ngo bahashye M23.

minebwenews by minebwenews
June 27, 2024
in Regional Politics
0
Umuryango wa Afrika y’Amajy’epfo, SADC, wongereye Ingabo zawo mu Burasirazuba bwa RDC kugira ngo bahashye M23.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umuryango wa Afrika y’Amajy’epfo, SADC, wongereye Ingabo zawo mu Burasirazuba bwa RDC kugira ngo bahashye M23.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Ni abasirikare barenga 9000 bo mu butumwa bw’uyu muryango wa SAMIDRC bwatangiye mu mpera z’u mwaka ushize, 2023. Nk’uko bivugwa aba basirikare bongerewe mu rwego rwo gufasha ingabo z’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo guhangana n’u mutwe wa M23 umaze gufata ibice byinshi byo muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajy’epfo.

Bigitangira, hoherejwe ingabo 5000 zirimo 2900 iza Afrika y’Epfo iyoboye ubu butumwa, n’izindi 2100 zirimo iza Tanzania na Malawi, ariko ntabwo zigeze zitanga umusaruro zari zitezweho na Guverinoma ya Kinshasa, kuko ntizigeze zirukana M23 mu bice yafashe.

Afrika y’Epfo imaze gutakaza abasirikare benshi bapfiriye muri Repubulika ya demokarasi ya Congo. Muri bo harimo Captain Simon Mkhulu na Captain Ireven Thabang Semono bishwe n’igisasu mu kwezi kwa Kabiri na Sergeant Mbulelo David Ngubane wapfuye mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka.

Ubwo Sergeant Ngubane yapfaga, M23 yatangaje ko yasenye ibifaru bine bya SAMIDR, bafata ibindi bibiri n’ikamyo ya Iveco.

Hari abandi basirikare batatu ba Tanzania bishwe ubwo igisasu cyagwaga hafi y’ikigo cyabo mu kwezi kwa Kane 2024. Uwo munsi hakomereka abandi batatu.

Abarwanyi ba M23, mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatandatu 2024 bafashe mpiri abasirikare bane ba Afrika y’Epfo baguye mu mutego wabo mu gace ka Kimoka muri teritware ya Masisi. Aba biyongera ku bandi bivugwa ko bafashwe mu bihe bitandukanye.

Igitangaza makuru cya Africa intelligence ku munsi w’ejo hashize cyatangaje ko mu rwego rwo gutegura bundi bushya urugamba rwo kurwanya M23, hongerewe ingabo za SADC ziva ku 5000 zigera ku 8000.

Kuri iyi nshuro, bivugwa ko Afrika y’Epfo yongeye ingabo 2600, Tanzania yongera 750, Malawi yongera 1000, gusa ngo leta ya Kinshasa niyo izirengera ikiguzi cy’ibikorwa byazo nyuma y’ibiganiro bizabera i New York mu kanama k’u muryango w’Abibumbye mu mpera z’u kwezi gutaha muri uyu mwaka(2024).

Icyemezo cya Afrika y’Epfo cyo kongera ingabo mu butumwa bwa SADC kimenyekanye mu gihe muri Guverinoma y’iki gihugu hitezwe impinduka zikomeye, kubera ko ishyaka rya ANC riri ku butegetsi ryamaze kwiyunga n’andi atavuga rumwe na yo.

Mu mashyaka yiyunze na ANC harimo DA(democratic Alliance) isanzwe itemeranya na perezida Cyril Ramaphosa ku cyemezo yafashe cyo kohereza abasirikare b’iki gihugu muri RDC guhangana na M23.

           MCN.
Tags: Mu Burasirazuba bwa RDCSADCZongerewe
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, yatanze ubusobanuro bw’imbitse bw’uburyo u Rwanda ruyobowe n’Intare.

Perezida Paul Kagame w'u Rwanda, yatanze ubusobanuro bw'imbitse bw'uburyo u Rwanda ruyobowe n'Intare.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?