Judith Suminwa minisitiri w’intebe wa Repubulika ya demokarasi ya Congo yunze murya Tshisekedi ryo gutera u Rwanda.
Nibyo Judith Suminwa yatangarije i Goma, ubwo yari muruzinduko rwa mbere agiriye muri uyu mujyi mu kuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ahagize igihe habera intambara ihanganishije Ingabo z’iki guhugu n’izo mu mutwe wa m23.
Uru ruzinduko rwa minisitiri w’intebe wa Congo i Goma rwabaye ku wa Gatatu, tariki ya 26/06/2024. Ari i Goma yavuze ko abateye Igihugu cye, atavuze abo ari bo bazabakurikirana mupaka iwabo.
Leta ya Kinshasa ihora ishinja Kigali gutera iki guhugu iciye mu mutwe wa m23, ibyo leta y’u Rwanda yahakanye ivuga ko iki ari ikibazo cy’abanyecongo ubwabo, ndetse hubwo kandi ibashinja gukona byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa fdlr urimo abasize bakoze genocide mu Rwanda mu 1994.
Mu ijoro ryo ku wa Gatatu Judith Suminwa yabwiye amatsinda y’abahagarariye inzego z’itandukanye zari zatumiwe ku cicaro cy’iyi Ntara mu mujyi wa Goma ko uruzindiko rwe rwa mbere nka minisitiri w’intebe yahisemo kuruhera mu gace k’igihugu karimo intambara kuko ari ikibazo Guverinoma ye ishyize imbere muku gishakira umuti.
Avuga kuri iyi ntambara, yavuze ko abateye igihugu cye bazabakurikirana .
Yagize ati: “Ntabwo tuzabareka, tuzakomeza, tuzakomereza iwabo mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ntabwo tuzabareka.”
Ibiro ntara makuru bya Congo ACP nabyo ubwabyo byatangaje ko Suminwa, yavuze ko ingabo za leta zirimo kongererwa ubushobozi kugira ngo zibashe guhashya umutwe wa m23.”
Judith Suminwa yavuze ko atari ubwa mbere ageze muri aka gace, ariko ko ari ubwa mbere ahageze nka minisitiri w’intebe, ati: “Byari byo kugira ngo mpere hano kuko, ibibazo bihari turabizi ariko ni ingenzi kwiyizira, ngahura n’abaturage, n’abategetsi ba hano nkabasha kuganira nabo.”
Judith yijeje abaturage ko igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo (fardc) hari gukorwa ibishoboka byose mu ku cyongera ubushobozi ngo kibashye gutsinda iyi ntambara kirimo mu bice bitandukanye by’iyi Ntara ya Kivu Yaruguru, aha maze iminsi habera urugamba rwo guhangana n’u mutwe wa m23.
Ibyo bibaye mu gihe hashize igihe cy’u kwezi, ku rugamba nta ntambwe ikomeye iterwa ku ruhande urwo ari rwo rwose, mu kwigarurira cyangwa kwisubiza uduce runaka.
Gusa abaturage bo barahunga umunsi ku wundi, bava mu byabo bahunga berekeza i Goma, no mu nkengero zayo, aho benshi baba mu nkambi z’impunzi.
Judith Suminwa yageze i Goma ku mugoroba wo ku wa Gatatu aturutse i Bukavu aho yari yatangiriye uru ruzinduko rwe rw’akazi, ari kumwe kandi na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, minisitiri w’ingengo y’imari na minisitiri w’itangaza makuru akaba n’umuvuguzi wa leta, Patrick Muyaya.
MCN.