Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yagize icyavuga ku baturanyi bavuga ko bazatera igihugu cye.
Nibyo uyu mukuru w’igihugu cy’u Rwanda yatangarije i Nyamasheke mu Burengerazuba bw’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu, yari mu bikorwa byo kwiyamamaza nk’umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi rya RPF-Inkotanyi.
Muri ibyo bikorwa byo kwiyamamaza, perezida w’u Rwanda, yaburiye abashaka gutera igihugu cy’u Rwanda ko bazabasanga aho bari akaba ari ho izo ntambara zirwanirwa.
Perezida Paul Kagame yari yitabwe n’abaturage babarirwa mu bihumbi amagana, bari bateraniye ku kibuga cy’u mupira cya Kagano ho mu karere ka Nyamasheke. Abamwitabye yabashimiye, ndetse kandi abashimira ko bitwaye neza mu kwicungira umutekano mu mwaka w’2019.
Aha umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yakomozaga ku bitero inyeshamba za FLN zagabye mu turere dukora ku ishyamba rya Nyungwe kuva mu 2018.
Ibitero by’inyeshamba za FLN hagati y’imyaka y’ 2018 na 2021, byibasiye ahanini imirenge ikora ku ishyamba rya Nyungwe mu turere twa Nyamasheke na Rusizi two mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe two mu ntara y’Amajy’epfo.
Kugeza ubu ariko hashize imyaka irenga itatu ntaho ibitero by’izo nyeshamba byongeye kumvikana. Ndetse abantu barenga 20 bashinjwaga kuba abayobozi n’abarwanyi b’uwo mutwe barafashwe bacirwa imanza n’ubutabera bw’u Rwanda, nyuma baza kurekurwa ku mbabazi za perezida Paul Kagame.
N’aho biri uko ariko, perezida Kagame yavuze ko na n’ubu hari ibihugu by’ibituranyi bikigambirira kuzahirika ubutegetsi bwe, bibinyujije mu baburwanya.
Umukuru w’u Rwanda akaburira abo bashaka gutera igihugu ayoboye ko izo ntambara zizarwanirwa iwabo.
Gusa ntaho perezida Paul Kagame yatunze agatoki, ngwavuge izina runaka, mu ijambo rye, imvugo y’amarenga n’amerekezo yakoresheje avuga ku bihugu by’ibituranyi.
Ibi perezida w’u Rwanda yabivuze mu gihe hari umwuka w’u bushamirane no guterana amagambo hagati y’abategetsi ba Repubulika ya demokorasi ya Congo n’u Rwanda. Bapfa intambara zibera mu Burasirazuba bwa RDC, aho umutwe wa M23 ukomeje gufata ibice byinshi byo muri Kivu y’Amajyaruguru.
Congo Kinshasa ishinja u Rwanda gutera inkunga M23, ariko u Rwanda rurabihakana hubwo rugashinja Kinshasa gufasha byahafi Interahamwe(Fdlr) zirimo abasize bakoze genocide mu Rwanda.
Ni mu gihe kandi n’u Burundi bushinja Kigali gufasha umutwe wa Red Tabara uburwanya, ibyaje no kuba imbarutso yo gufunga imipaka ihuza ibihugu byombi mu ntangiriro z’uyu mwaka. Ibyo Kigali yarabihakanye, ivuga ko ahubwo u Burundi bushigikira umutwe wa FDLR kimwe na Repubulika ya demokorasi ya Congo.
MCN.