Bamwe mu Barundi bavuga rikijana, basabye perezida Evariste Ndayishimiye w’iki gihugu kwegura.
Ni mu kiganiro umunyamakuru uzwi cyane mu Burundi, Athanase Karayenga yagiranye n’iradiyo ya Peace FM ijwi ry’urubyiruko(urwaruka); ikiganiro cyabaye ku itariki ya 04/07/2024.
Muri iki kiganiro Athanase Karayenga yasabye ko umukuru w’igihugu cy’u Burundi ya kwegura kandi ko mu gihe yanze kuva ku ngoma Abarundi atari abana bazamenya icyo gukora, kugira ngo batunganye igihugu cyabo Imana yabihereye.
Uyu munyamakuru yasobanuye ko perezida Evariste Ndayishimiye yemeye akava ku mwanya w’umukuru w’igihugu hari ibintu byinshi byohita bija ku murongo, ndetse kandi ibihugu by’Amahanga n’Abarundi bakamwubahira icyo gikorwa.
Nk’uko yarimo abisobanura yavuze ko igituma asaba Evariste Ndayishimiye kwegura, ngo n’uko yahemukiye iki gihugu, aho avuga ko Abarundi bakwiye ku byibazaho kugira ngo ba mweguze mu gihe yabyanze.
Athanase Karayenga muri iki kiganiro kandi yavuze ko perezida niyamara kwegura, Agatho Rwasa cyangwa Frederic Bavuginyumvira, umwe muribo yahita afata ubutegetsi, mu gihe cy’umvikanyweho nabose, maze hagategurwa amatora yo gutora perezida mushya.
Iki kiganiro cyabaye mu gihe igihugu cy’u Burundi cyugarijwe n’ibibazo bidasanzwe mu nzego ninshi kandi zitandukanye. Ahanini muri iki gihugu bafite ibibazo birimo ubukene, Inzara ndetse kandi kibuze n’ibikomoka kuri peteroli.
MCN.