Abakuru b’ibihugu bishimiye ko perezida Paul Kagame w’u Rwanda yongeye gutorerwa ku ruyobora ba bigaragaje.
Abakuru b’ibihugu n’abandi banyacyubahiro batandukanye bishimye ko Paul Kagame yongeye gutorerwa kuyobora igihugu cy’u Rwanda bagiye bamushimira bamuha ‘felicitations.’
Perezida Paul Kagame yatahukanye intsinzi ku majwi 99%. Ni nyuma y’uko mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki ya 15/07/2024, komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje amajwi yari amaze kubarurwa, Paul Kagame yagize 99,15%.
Nyuma yubwo abakuru b’ibihugu batandukanye, bakomeje ku mwifuriza ishya n’ihirwe ndetse banamugaragariza ko bishimiye ko yongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu cy’u Rwanda.
Muri abo ba perezida harimo na William Ruto wa Kenya, iki gitondo cyo ku wa Gatatu yagize ati: “Mu izina ry’abaturage na Guverinoma ya Kenya, nishimiye kohereza ishya n’ihirwe ku bwo kongera gutorerwa indi manda nka perezida wa Repubulika y’u Rwanda.”
Kandi uyu mukuru w’igihugu cya Kenya yavuze ko Abanyakenya bifatanyije n’Abanyarwanda ku bw’amahitamo yabo meza ndetse no kuba umukuru w’igihugu cyabo.
Ati: “Niteguye gukomeza gukorana nawe mu karere ndetse no muri gahunda za Afrika mu gukomeza gutsimbataza umubano mu bufatanye n’ubuvandimwe hagati y’Abanyakenya n’Abanyarwanda.”
Madame Samia Suluhu Hassan, perezida wa Tanzania, nawe yagaragaje ko yishimiye intsinzi ya perezida Paul Kagame, aho nawe yavuze ko mu izina rya Guverinoma y’igihugu cye ndetse n’abaturage bacyo, bishimiye ko yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda.
Perezida wa Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi, nawe yashimiye perezida Paul Kagame w’u Rwanda ku bwo kongera gutorerwa kuyobora igihugu cy’u Rwanda.
Uyu muperezida usanzwe ari n’inshuti ya Paul Kagame, yagize ati: “Tubifurije ishya n’ihirwe muri manda nshya mwatorewe n’abaturage b’u Rwanda.”
Perezida wa Guinea-Bissau, Umaro Mukhtar Sissoco Embaló na we yagize ati: “Mu izina rya Guinea-Bissau, ndagushimiye perezida Paul Kagame, ku bwo kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda.”
Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina na we yagize ati: “Mu izina ry’Abanya-Malagasy, nifurije Paul Kagame ku bwo kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda. Mu ifurije ishya n’ihirwe.”
Abandi banyacyubahiro bifurije Paul Kagame intsinzi harimo na Minisitiri w’intebe wa Ethiopian, Abiy Ahmed Ali na we yashimiye perezida Paul Kagame ku bwo kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda.
Yagize ati: “Ndakwifuriza kuzesa imihigo muri iyi manda yawe igiye kuza. Ndifuriza u Rwanda gukomeza kugira imiyoborere izana ituze n’amajyambere.”
Mu ijoro batangazamo amajwi y’agateganyo, perezida Paul Kagame yashimiye Abanyarwanda bongeye kumugirira icyizere bakamutora, ndetse abibutsa ko akazi gakomeye kari imbere ko gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje.
MCN.