Morale ni yose ku banyaminembwe, nyuma y’uko abanzi babo bakubiswe niyo batazi.
Ni bikubiye mu butumwa bwa hawe ubwanditsi bwa Minembwe Capital News, buvuga ko mu Minembwe no mu nkengero zayo, kuri ubu hari amahoro, nyuma y’uko abanzi bahoraga babagabaho ibitero bigamije ku barimbura no gusenya aka karere, basubiranyemo.
Ubu butumwa busobanura ko abahoraga bakorera ku mugozi w’inyabune mu gusenya Abanyamulenge no kubica babagabyeho ibitero muri ibi bice bya komine Minembwe, muri Kivu y’Amajy’epfo, ntibakivuga rumwe, kuko bari mu bihe byo kurwana bonyine kwa bonyine.
Ni mu gihe Red Tabara yamaze kwitandukanya na Maï Maï y’Ababembe n’Abapfulero, nyuma Ababembe nabo baza gusubiranamo n’Abapfulero.
Byabaye mu mirwano iheruka mu kwezi gushize, aho Maï Maï iyobowe na Gen Hamuri Yakutumba yasubinyemo na Bishambuke, kandi mbere y’uko Bishambuke ya Ngomanzito isubiranamo na Maï Maï ya Yakutumba, hari habanje isubiranamo rya Maï Maï ikiri hamwe, isubiranyemo na Red Tabara, umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Burundi.
Uku gusubiranamo kw’iyi mitwe yahoraga ikorera hamwe mu kurwanya no kwica ubwoko bw’Abanyamulenge byatumye Abanyamulenge mu Minembwe no mu nkengero zaho bagira amahoro n’umutekano mwiza. Ndetse kandi ngo bituma baragira Inka zabo zasigaye zitanyazwe n’iriya mitwe, bazira gira mu mutuzo.
Mu butumwa bwanditse twahawe kuri Minembwe Capital News, bugira buti: “Hano mu Minembwe turaho, nta kibazo, kandi umutekano ni wose. Ingabo za FARDC ziraha nta kajagari zirazana mu baturage.”
Ubutumwa bushimangira bugira buti: “Abanzi bahoraga ari inyabune, nti bagiteye impungenge kuko basubiranyemo, hubwo barenda ku marana. Bihesheje abanyaminembwe amahoro.”
Gusa, ubu butumwa bukomeza buvuga ko ahateye impungenge ko ari mu bice byo Mucyohagati, ni mu gihe Inka zari ahitwa mu Marunde, zahungishirijwe mu bice bigana umwinjiro wa Bijabo, aho ni za Kamombo, Mikarati n’ahandi.
Ariko n’ubwo bahungishije iz’inka, ubu butumwa buvuga ko byabaye mu buryo bwo kwirindira umutekano w’inka zabo, ariko nta kintu kigaragara bikanze.
Hagati aho, ingabo z’u Burundi zo mu mutwe wa TAFOC, inyinshi ziherereye muri ibi bice byo mu Cyohagati, izindi ziri mu bice byo muri Minembwe ndetse na Kalingi, hagati ya Mikenke n’i Lundu.
MCN.