Depite Justin Bitakwira yasobanuye ibyuruzinduko arimo muri Kivu y’Amajy’epfo, urwari rugize iminsi rwibazwaho byinshi.
Ni ahar’ejo ku wa Kabiri tariki ya 30/07/2024, ubwo depite ku rwego rw’i ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, Justin Bitakwira yahurizaga hamwe imitwe y’itwaje imbunda igera kuri 20 yo muri Fizi, Mwenga na Uvira, ayumvisa gushakira amahoro ibice iherereyemo, ndetse n’intara yose ya Kivu y’Epfo muri rusange.
Ibi biganiro bikaba byarabereye mu mujyi wa Baraka ho muri teritware ya Fizi.
Amakuru avuga ko ibiganiro ko byayobowe na Justin Bitakwira, kandi bikaba byarabaye mu byiciro bibiri.
Inama y’icicyiro cya mbere, yabaye isaha z’igitondo igihe c’isaha zitanu, mu gihe iyi cicyiro cya kabiri yo yabaye ahagana isaha z’ijoro iza guhumaza igihe c’isaha ya saa sita.
Ibi biganiro bikaba byaritabiriwe n’imitwe y’itwaje imbunda ya Maï Maï, harimo iyobowe na Gen Hamuri Yakutumba, Ngomanzito, Mtetezi, Réne, Makanaki n’indi.
Ibyavuye muri ibyo biganiro, bigenerwa itangaza makuru ryo muri ibyo bice, nuko iyo mitwe yose yemezanije gushakira akarere amahoro no gukorera hamwe kwiyo mitwe yo muri teritware ya Fizi, Mwenga na Uvira.
Nyuma yuko iyo mitwe yarimaze guteraho isinya ku masezerano yo gukorera hamwe kwayo no gushakira akarere amahoro, Depite Justin Bitakwira wari uyoboye ibyo biganiro yarayishimiye arangije avuga ibyurugendo rwe.
Yagize ati: “Bayobozi b’imitwe y’itwaje intwaro, dukurikije iki gikorwa cy’imihigo mwahize, ikaba kandi isomwe na William Yakutumba ukuriye umutwe wa CNPSC, mwemezanije igikorwa cyiza cy’amahoro. Kuba mwumvikanye guhagarika intambara no gukorera hamwe turabibashimiye byimazeyo.”
Yakomeje agira ati: “Naje inaha, ndi ntumwa ya perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, kugira ngo nze byabanjye kunyuzwa muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’i gihugu n’umutekano, kuba ibyanzanye bitanze umusaruro ndabibashimiye.”
Justin Bitakwira yaboneyeho no kubwira Ababembe n’Abapfulero ko intambara baheruka kugira yababaje cyane.
Ati: “Twarashakuje cyane, igihe twumvaga ko Bishambuke y’Abapfulero na CNPSC ya William Yakutumba wo mu bwoko bw’Ababembe mwasubiranyemo murarwana. Bwana komanda Ngomanzito na Komanda William Yakutumba, ibi byamenyekanye ku Isi hose nkaho hari intambara y’Ababembe n’Abapfulero, ariko mu byukuri ntacyo mwapfaga, turasaba ngo ibyo ntibikongere.”
Mu gosoza Depite Justin Bitakwira yavuze ko yishimiye kuba hari intambwe yatewe muguhuza imitwe y’itwaje imbunda igera kuri 20.
Ati: “Ndi umugabo wishimye cyane kuba narahuye n’iyi mitwe y’itwaje imbunda kandi tukaba tugeze kuri iyi ntambwe.”
Gusa uruzinduko rwa Justin Bitakwira, benshi bavuga ko atari uguhuza imitwe y’itwaje imbunda mu rwego rwo gushaka amahoro hubwo ko ari ukuyihuza kugira ngo igabe ibitero mu baturage baturiye i misozi miremire y’Imulenge, ahatuye ubwoko bw’Abanyamulenge, buzwiho kwangwa na Justin Bitakwira nk’uko yagiye abigarukaho kenshi, akavuga ko bagomba gusubira mu Rwanda ndetse kandi yagiye yumvikana inshuro nyinshi avuga ko Abanyamulenge ari ubwoko bubi, ubundi akavuga ko ari ubwoko bw’Inzoka.
Twabibutsa ko uruzinduko rwa Justin Bitakwira muri teritware ya Fizi Mwenga na Uvira, yaje aherekejwe n’abarimo abajenerali bane barimo Gen Padili uhagarariye Wazalendo ku rwego rw’igihugu.
MCN.