Rimwe mu matorero yo mu Rwanda ryari rifashwe nk’irikomeye, ryafunzwe, hamenyekana n’impamvu yabyo.
Bikubiye mu itangazo ryashizwe ahagaragara n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB), aho iryo tangazo rivuga ko bafunze itorero rya Pantekote, kubera ibibazo by’i mikorere birimo gucamo ibice no kubiba amacakubiri.
Iri Torero ryitwa ‘Umuriro wa Pantekote ‘ ryari ryariyomoye kuri ADEPR kumpamvu zabo bwite.
Uru rwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere, muri iryo tangazo bashize hanze, rivuga ko iby’iri torero biciye mu ibarua Dr Kayitesi uyiyobora yandikiye Pasiteri Ntawukuriryayo Corneille wariyoboraga.
Ni icyemezo uru rwego ruvuga ko rwafashe nyuma y’igenzura ryagaragaje ko ririmo imiyoborere irimo amakimbirane ndetse no gucamo ibice no kubiba amacakubiri n’amakimbirane by’urudaca mu bakristo, ku buryo bibaza umudendezo n’ituze.
Harimo kandi kuba muri iryo torero bigisha inyigisho ziyobya abaturage zibakangurira kutitabira zimwe muri gahunda z’iterambere ku buryo bigira ingaruka mbi ku baturage.
Ikindi kandi kuba itorero ridafite zimwe munzego ziteganywa n’amategeko bityo amategeko akaba atubahirizwa muri iri torero ndetse n’ubuyobozi bukaba bwaracitsemo ibice.
Iri Torero ryitwa ‘Umuriro wa Pantekote’ ryashizwe mu mwaka w’ 2001, nyuma yuko pasiteri Majyambere Joseph wahoze ariyobora mbere yo gupfa muri 2001 yari yanze gushyira umukono kuri gahunda nshya ya ADEPR yo gukoresha agakombe gato gahabwa buri mu kristo mu gihe cy’igaburo ryera.
We yavugaga ko abakristo bose bagomba gusangirira ku gikombe kimwe, ngo nk’uko Yesu Kristo nawe yasangiye n’abigishwa be, ndetse ngwasiga anabyigishije abo bigishwa be.
MCN.