Bidasanzwe perezida Félix Tshisekedi wa RDC yaganiriye na mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame.
Ni amakuru yashizwe hanze bwa mbere n’ibiro by’u mukuru w’igihugu cya Angola, João Lourenço aho byavuze ko perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi bahujwe kuri telefone baganira ku by’u mutekano wa RDC.
Ibi biro by’u mukuru w’igihugu cya Angola, bigaragaza ko Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ku wa Kane tariki ya 1/08/2024, kwaribwo baganiriye, kandi ko Perezida João Lourenço ariwe wabigizemo uruhare runini kugira ngo bakore icyo kiganiro.
Gusa, ibi biro bya perezida João Lourenço ntibyatanze amakuru menshi kuri iki kiganiro cyahuje abategetsi ba komeye ba RDC n’u Rwanda. Bivuga ko baganiriye gusa ku cyamara intambara ikomeje guca ibintu mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ndetse ko kandi baganiriye ku myanzuro iheruka gufatirwa i Luanda muri Angola, ahaheruka guhurira ba minisitiri b’ubanye n’amahamga b’u Rwanda na Congo Kinshasa.
Binavuga kandi ko ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu, perezida João Lourenço yavuganye kuri telephone na mu genzi we wa RDC, Tshisekedi. baganira ku byerekeye amasezerano yo guhagarika imirwano mu karere k’i Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Iki kiganiro cyabaye mu gihe bwana Tshisekedi yari i Bluxel mu Bubiligi aho arwariye ariko akaba akomeje kwitabwaho n’abaganga kabuhariwe.
Perezida wa Angola ari nawe muhuza washizweho na Afrika ku makimbirane yo mu karere, yabwiye itangaza makuru kuri uyu wa Kane ko iki gihugu cye kizakomeza gushyira imbaraga kugira ngo hirindwe ingaruka no kunanirwa kumvikana hagati y’u Rwanda na Congo Kinshasa.
Hagati aho, M23 igize igihe ihanganye n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ivuga ko imyanzuro yafatiwe i Luanda itayireba ngo kuko itari yatumiwe muri ibyo biganiro.
Uyu mutwe kandi wanavuze ko ibyarushaho kuba byiza ngo ni mu gihe RDC yakwemera bakicyarana ku meza y’ibiganiro.
MCN.