Perezida Lourenço na Ramaphosa wa Afrika y’Epfo baganiriye ku by’u mutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC.
Ni amakuru yashizwe hanze n’ibitangaza makuru byo muri Afrika y’Epfo, aho icyitwa Sab News cyavuze ko Cyril Ramaphosa yaherekejwe na minisitiri w’ubabanye n’amahanga, Ronald Lamola ndetse na minisitiri w’umutekano Angie Motshekga muri Angola baganira na Perezida Lourenço ku mutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC.
Uru ruzinduko rw’akazi rwasojwe kuri uyu wa Kane tariki ya 08/08/2024.
Kiriya gitangaza makuru cyanavuze ko usibye impande zombi kuba zaraganiriye ku ntambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC, banaganiriye kandi ku mubano w’ibihugu byombi.
Ibi bihugu byombi bisanzwe bibana mu muryango wa Afrika y’Amajyepfo, SADC, aho uyu muryango wohereje ingabo zawo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo gufasha igisirikare cy’iki gihugu kurwanya M23.
João Lourenço akaba asanzwe ari n’umuhuza w’ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Congo Kinshasa.
Ibi biganiro bibaye mu gihe kandi aha i Luanda hari inama yahuje intumwa z’u Rwanda n’iza Repubulika ya demokarasi ya Congo, zigizwe n’impuguke mu by’ubutasi, aho zasoje ibiganiro ku mutekano muke uri mu Burasirazuba bwa RDC kuri uyu wa Kane tariki ya 08/08/2024.
Izi mpuguke mu by’ubutasi ku mpande zombi, zigomba gutanga imyanzuro yazo bitarenze tariki 15/08/2024 ikazigwaho mu nama yo ku rwego rw’abaminisitiri izaba mu mpera z’uku kwezi.
Kugeza ubu n’ubwo ibyo biganiro bikomeje kuba, ariko Congo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23. Yaba u Rwanda n’uyu mutwe ntibasiba kwamagana ibyo birego.
Ndetse ibyo birego byatumye impande zombi zicana umubano, kugeza aho ibi bihugu byombi byavanyeho amasezerano byari bihuriyeho.
MCN.