Ababarirwa muri mirongo baguye mu mpanuka y’indege, mu gihugu cya Brézir.
Bikubiye mu itangazo ryashizwe hanze n’urwego rushinzwe indege za gisivile muri Brézir aho rimenyesha ko abantu 62 baguye mu mpanuka y’indege, kandi ko yayikoreye mu gace ka Vinhedo.
Uru rwego muri iryo tangazo, ruvuga ko iyo ndege yari yerekeje ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Sao Paulo, ariko ko yakoreye impanuka mu mujyi wa Vinhedo.
Rukomeza ruvuga ko iyo ndege yarimo abantu 58 mu gihe abapilote bo bari abantu 4. Gusa muri iryo tangazo, uru rwego ntirwatanze ibisobanuro uko byagenze kugira ngo impanuka ibe.
Perezida w’iki gihugu cya Brézir, Luiz Inácio Lula da Silva, akimara kumenya ayo makuru yahise asaba abantu bose bari aho yarari gufata umunota umwe wo kwibuka abasize ubuzima muri iyo mpanuka, nk’uko byavuzwe ku mbugankoranyambaga.
Uyu perezida yanavuze ko abari mu ndege bose bitabye Imana ariko nawe ntiyavuga icyaba cyateye iyo mpanuka.
Abashinzwe umutekano, abashinzwe kuzimya inkongi y’umuriro ndetse n’abashinzwe indege za gisivile bihutiye kugera aho iyo mpanuka yabereye. Abaturage nabo ubwobo baturiye ako gace bahamije aya makuru banavuga ko babonye imodoka z’ubutabazi zirimo iza Ambulance zihutira kugera muri ako gace kabereyemo impanuka.
MCN.