RDC:Umuryane wari umaze imisi uvugwa mu ishyaka rya UDPS watumye bamwe bafwaga nka bakomeye birukanwa.
Ni Augustin Kabuya wari usanzwe ari umunyamabanga mukuru w’iri shyaka riri ku butegetsi wirukanwe kuri uyu mwanya, nyuma y’inama yahuje abari muri iri shyaka yateranye ku munsi w’ejo hashize, tariki ya 11/08/2024.
Ibi byagaragajwe n’ibaruwa ubuyobozi bw’iri shyaka bwashize hanze aho ivuga ko Augustin Kabuya yirukanwe ku mwanya yari ashinzwe muri iri shyaka rya UDPS.
Iyi baruwa igira iti: “Bwana Augustin Kabuya Tshilumba yakuwe ku mirimo ye yo kuba umunyamabanga mukuru wa Union pour la democratie et progress social (UDPS). Arakomeza kuba umunyamuryango wuzuye w’ishyaka kandi akora, nta gushidikanya, manda ye yo kuba umudepite w’igihugu irakomeza.”
Iri shyaka rya perezida Félix Tshisekedi Tshilombo rivuga ko uyu mwanzuro rya wufashye nyuma y’uko ryabanje kugenzura ibyavuye muri raporo y’abunzi, igizwe n’abadepite b’igihugu ba UDPS, na komisiyo ishinzwe imyitwarire ku kibazo kimaze iminsi cyarahungabanyije iri shyaka.
Mu mishyamirano yabaye muri iri shyaka yari ishingiye kukuba hari bamwe baryo bashakaga Kabuya kwarivamo, hakaba abandi bashakaga ko ari gumamo kandi ko agumana uyu mwanya wo kuba umunyamabanga mukuru w’iri shyaka.
Ibi rero byageze aho bibyara impaka, karahava barakubitana ibiti n’ingumi. Ibyo bikaba byarabaye ubushize muri Kinshasa ubwo perezida Félix Tshisekedi yari i Bruxelles mu Bubiligi aho yari yagiye kwivuza.
Amakuru avuga ko uwitwa Deogracias Bizuru Balola niwe washinzwe kuba umunyamabanga mukuru w’agateganyo wa UDPS.
MCN.