• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, October 30, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Abasirikare ba FARDC na Wazalendo bafatiwe mu mukwabo wabaye i Goma.

minebwenews by minebwenews
August 12, 2024
in Regional Politics
1
Abasirikare ba FARDC na Wazalendo bafatiwe mu mukwabo wabaye i Goma.
61
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Abasirikare ba FARDC na Wazalendo bafatiwe mu mukwabo wabaye i Goma.

Ni mu mujyi wa Goma
hafatiwe abantu 9 bivugwa ko ari abagizi banabi aho bahise batabwa muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano, ubwo harimo hakorwa umukwabo wiswe “safisha.”

Abatawe muri yombi bamuritswe ubuyobozi bw’uy’umujyi wa Goma uzwi nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Nk’uko byasobanuwe, aba batawe muri yombi bafatanwe n’imbunda zabo zirindwi zirimo izo mu bwoko bwa AK-47 ndetse zihita zishikirizwa akarere ka gisirikare ka 34.

Muri aba batawe muri yombi, barimo abasirikare ba FARDC batanu, mu gihe abandi bane ari abo muri Wazalendo. Ibyaha bashinjwa ni ukugenda amajoro biba no guteza umutekano muke, n’ibindi byaha bikaze.

Amakuru yatanzwe n’uru rwego rushinzwe umutekano i Goma avuga ko aba bafashwe mu gihe barimo gutongana bapfa ibyo bari bibye mu gace kitwa i Rusayo ko muri teritware ya Nyiragongo.

Byanavuzwe kandi ko aba Wazalendo bafashwe ko ari abo mu mutwe wa APCLS. Bashinjwa kwica n’umuturage aho bivugwa ko bamwiciye i Mugunga, usibye kuba barishe uwo muturage bashinjwa kandi no kwica umusirikare wo mu ngabo za SADC ukomoka mu gihugu cya Afrika y’Epfo.

Bivugwa ko uwo musirikare wo mu butumwa bwa SADC wishwe na Wazalendo ko yishwe mu ijoro ryo ku itariki ya 19/07/2024.

Umuyobozi w’umujyi wa Goma, komiseri Faustin Kamand Kapend, yijeje Abanye-goma ko serivisi ze zikomeje kuba maso kugira ngo zisenye imiyoborere yose y’abagizi ba nabi.

Yagize ati: “Akazi kacu ntigacika intege, twari hasi nta guhagarika umutima, twabonye umwanya wo gukora iperereza kandi Imana ishimwe n’amakuru meza dufite n’uko twasenye ku ruhande rumwe, agatsiko k’abagize umutwe wa satani, brigade ya 11 yo gukwirakwiza amasasu.”

Ubu buyobozi bwatanze n’umuco, buvuga ko amasasu yumvikanye mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishira ku wa Gatandatu ko yarimo araswa na Wazalendo bari mugace ka Kyeshero. Ndetse buvuga ko abo Wazalendo muri iryo joro bateye station ya Polisi haza gukomereka abasirikare babiri bo mu mutwe wa PM.

Mu gusoza, ubu buyobozi bw’inzego zishinzwe umutekano muri Goma bwasabye abaturage gufatikanya n’abashinzwe umutekano kugira ngo bahashye ibisambo, kandi ko mu gihe bafatikanije bose muri icyo gihe bazanesha abajura n’abandi bahungabanya umutekano bose.

           MCN.
Tags: FardcGimaSafishaUmukwaboWazalendo

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?