Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Abasirikare ba FARDC na Wazalendo bafatiwe mu mukwabo wabaye i Goma.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
August 12, 2024
in Regional Politics
1
Abasirikare ba FARDC na Wazalendo bafatiwe mu mukwabo wabaye i Goma.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Abasirikare ba FARDC na Wazalendo bafatiwe mu mukwabo wabaye i Goma.

You might also like

AFC/M23 i Goma ikoze ibyari byaraniye Leta y’i Kinshasa.

Byakaze FARDC yagabye igitero ku ngabo za Uganda zinashimuta n’umusirikare wayo.

Ibya RDC n’u Rwanda byongeye kuzamo kidobya.

Ni mu mujyi wa Goma
hafatiwe abantu 9 bivugwa ko ari abagizi banabi aho bahise batabwa muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano, ubwo harimo hakorwa umukwabo wiswe “safisha.”

Abatawe muri yombi bamuritswe ubuyobozi bw’uy’umujyi wa Goma uzwi nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Nk’uko byasobanuwe, aba batawe muri yombi bafatanwe n’imbunda zabo zirindwi zirimo izo mu bwoko bwa AK-47 ndetse zihita zishikirizwa akarere ka gisirikare ka 34.

Muri aba batawe muri yombi, barimo abasirikare ba FARDC batanu, mu gihe abandi bane ari abo muri Wazalendo. Ibyaha bashinjwa ni ukugenda amajoro biba no guteza umutekano muke, n’ibindi byaha bikaze.

Amakuru yatanzwe n’uru rwego rushinzwe umutekano i Goma avuga ko aba bafashwe mu gihe barimo gutongana bapfa ibyo bari bibye mu gace kitwa i Rusayo ko muri teritware ya Nyiragongo.

Byanavuzwe kandi ko aba Wazalendo bafashwe ko ari abo mu mutwe wa APCLS. Bashinjwa kwica n’umuturage aho bivugwa ko bamwiciye i Mugunga, usibye kuba barishe uwo muturage bashinjwa kandi no kwica umusirikare wo mu ngabo za SADC ukomoka mu gihugu cya Afrika y’Epfo.

Bivugwa ko uwo musirikare wo mu butumwa bwa SADC wishwe na Wazalendo ko yishwe mu ijoro ryo ku itariki ya 19/07/2024.

Umuyobozi w’umujyi wa Goma, komiseri Faustin Kamand Kapend, yijeje Abanye-goma ko serivisi ze zikomeje kuba maso kugira ngo zisenye imiyoborere yose y’abagizi ba nabi.

Yagize ati: “Akazi kacu ntigacika intege, twari hasi nta guhagarika umutima, twabonye umwanya wo gukora iperereza kandi Imana ishimwe n’amakuru meza dufite n’uko twasenye ku ruhande rumwe, agatsiko k’abagize umutwe wa satani, brigade ya 11 yo gukwirakwiza amasasu.”

Ubu buyobozi bwatanze n’umuco, buvuga ko amasasu yumvikanye mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishira ku wa Gatandatu ko yarimo araswa na Wazalendo bari mugace ka Kyeshero. Ndetse buvuga ko abo Wazalendo muri iryo joro bateye station ya Polisi haza gukomereka abasirikare babiri bo mu mutwe wa PM.

Mu gusoza, ubu buyobozi bw’inzego zishinzwe umutekano muri Goma bwasabye abaturage gufatikanya n’abashinzwe umutekano kugira ngo bahashye ibisambo, kandi ko mu gihe bafatikanije bose muri icyo gihe bazanesha abajura n’abandi bahungabanya umutekano bose.

           MCN.
Tags: FardcGimaSafishaUmukwaboWazalendo
Share24Tweet15Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

AFC/M23 i Goma ikoze ibyari byaraniye Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
May 15, 2025
0
AFC/M23 i Goma ikoze ibyari byaraniye Leta y’i Kinshasa.

AFC/M23 i Goma ikoze ibyari byaraniye Leta y'i Kinshasa. Ubuyobozi bw'i huriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ribarizwamo umutwe wa M23 n'uwa Twirwaneho ryaciye burundu icuruzwa ry'ibiyobyabwenge mu...

Read moreDetails

Byakaze FARDC yagabye igitero ku ngabo za Uganda zinashimuta n’umusirikare wayo.

by Bruce Bahanda
May 15, 2025
0
Byakaze FARDC yagabye igitero ku ngabo za Uganda zinashimuta n’umusirikare wayo.

Byakaze FARDC yagabye igitero ku ngabo za Uganda zinashimuta n'umusirikare wayo. Abasirikare umunani ba Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, bagabye igitero ku ngabo za Uganda bari mu...

Read moreDetails

Ibya RDC n’u Rwanda byongeye kuzamo kidobya.

by Bruce Bahanda
May 15, 2025
0
Ibya RDC n’u Rwanda byongeye kuzamo kidobya.

Ibya RDC n'u Rwanda byongeye kuzamo kidobya. Nubwo Repubulika ya demokarasi ya Congo n'u Rwanda bigaragaza ko biri mu nzira z'ibiganiro bigamije guhoshya amakimbirane amaze igihe hagati yabyo,...

Read moreDetails

Ubutegetsi bw’i Kinshasa bwashyize ku mugaragaro icyo bushinja Kabila.

by Bruce Bahanda
May 15, 2025
0
Ubutegetsi bw’i Kinshasa bwashyize ku mugaragaro icyo bushinja Kabila.

Ubutegetsi bw'i Kinshasa bwashyize ku mugaragaro icyo bushinja Kabila. Leta ya perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, yavuye ku izima igaragaza ko ishinja Joseph Kabila...

Read moreDetails

Politike n’iki? Icyo umusesenguzi avuga kuri Politiki:

by Bruce Bahanda
May 15, 2025
0
Politike n’iki? Icyo umusesenguzi avuga kuri Politiki:

Politike n'iki? Icyo umusesenguzi avuga kuri Politiki: Politiki n'ijambo rifite ubusobanuro bwokuyobora abantu ubajana mu cyerekerezo cy'umurongo waya politiki wihaye cyangwa mwihaye. Ibi, nibyavuzwe na Aimable Sibomana, mu...

Read moreDetails
Next Post
Ingabo za Ukraine zikomeje gukora ibikomeye aho ziri kurwanira mu Burusiya.

Ingabo za Ukraine zikomeje gukora ibikomeye aho ziri kurwanira mu Burusiya.

Comments 1

  1. Pingback: - KASUKUMEDIA.COM

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?