Amerika yagaragaje uruhare ifite mu gushigikira igihugu cya Israel mu ntambara yiteguye.
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zohereje abasirikare bayo benshi mu Burasirazuba bwo hagati bashobora kuzafasha Israel guhangana n’ibitero ishobora kuzagabwaho na Iran.
Leta ya Iran na yo iheruka gutangaza ko nta bwoba na buke ifite ngo nubwo iki gihugu cy’igihangange gishaka kwitambika imbere umugambi wayo wo kwihorera kuri Israel iherutse kwivugana uwari umuyobozi mukuru wa Hamas, akaba inshuti y’iki gihugu cya Iran.
Ibiro ntara makuru bya Bongereza, Reuters, byatangaje ko nubwo leta Zunze Ubumwe z’Amerika zohereje abasirikare bayo benshi mu Burasirazuba bwo hagati, yanasabye igihugu cya Turukiya n’ibindi bihugu by’inshuti ya Iran kuyegera bikaganira ikisubiraho ku mugambi wo kugaba ibitero kuri Israel.
Ubu busabe bwatanzwe na amabasaderi wa Amerika muri Turukiya, Jeff Flake; avuga ko ibitero bya Israel bishobora kuzamura intambara ikaze mu Burasirazuba bwo hagati.”
Ati: “Turasaba inshuti zacu zifitanye umubano mwiza na Iran by’umwihariko Turukiya kureba uko bahendahenda Iran ikisubiraho ku mugambi wo kugaba ibitero kuri Israel.”
Amabasaderi Jeff Flake yasabye Turukiya ko muri ubu busabe, yakoresheje igahuza USA n’u Burusiya bikarangira harekuwe imfungwa z’ibi bihugu zari zaragiye zifatirwa na buri gihugu.
Ati: Turukiya yagize uruhare rukomeye mu biganiro hagati ya USA n’u Burusiya byanatanze umusaruro kuko byatumye habaho guhanahana imfungwa ku mpande zombi.”
Ni mu gihe Iran yatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri yahamagawe n’ibi bihugu by’u Bufaransa, u Budage ndetse n’u Bwongereza biyisaba kwisubiraho nu mugambi wayo wo gutera Israel.
MCN.