Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yagize icya vuga ku by’insengero, ndetse avuga no ku matorero y’inzaduka.
Perezida Kagame w’u Rwanda yavuze ko insengero zimaze iminsi zifungwa, zidakwiye gutuma haba impaka, kuko icyo kibazo cyaganiriweho kenshi, kandi ko amadini n’amatorero y’inzaduka akomeje kuvuka ku bwinshi ndetse ko arimo gutanga inyigisho ziyobya abantu.
Kagame yagarutse kuri iki kibazo cy’ifungwa ry’insengero, kuri uy’u wa Gatatu tariki ya 14/08/2024 ubwo yari amaze kwakira indahiro ya Minisitiri w’intebe n’izabadepite bashya.
Perezida Paul Kagame yavuze ko hakiri ibibazo bizitira abantu mu iterambere, birimo n’ikibazo cy’amadeni n’amatorero y’inzaduka yabaye menshi ariko inyigisho zitangwa n’amwe muri yo, zikaba ziri kuyobya rubanda.
Ibibazo by’insengero zafunzwe, aho igenzura ryakozwe n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB rwafunze insengero zirenga ibihumbi umunani byagaragaye ko zitujuje ibisabwa.
Kagame yavuze ko iki kibazo cyazamuye impaka ndende zitari ngombwa, ati: “Murabanza induru imbere, ngo bafunze amakanisa, wabanje kuvuga uti ‘ariko ubundi yagiyeho ate? Cyangwa ubundi amakanisa ni iki?”
Yavuze ko imyumvire yo kubabazwa n’iki kibazo ku mateka y’ubukoroni bwinjijwe mu Banyafrika, ku buryo abantu batari bakwiye kurazwa inshinga n’iki kibazo, mu gihe bafite ibibazo byinshi bagomba gukemura.”
Ati: “Twari dukwiye gukoresha mu gukemura ibibazo bya buri munsi bitureba, biduha umutekano bituzamurira ubukungu, bituma Umunyarwanda atagira inzara atagira biriya bibazo navugaga, byose.”
Yanavuze kandi ko iki kibazo cyaganiriweho bihagije ku buryo ifungwa ry’izi nsengero ritari rikwiye kuzamura izindi mpaka, cyangwa kuba hari insengero zagombye kuba zitujuje ibisabwa byatumye zifungwa.
Avuga ko buri wese ashaka kugira urusengero mu gikari cye.
Paul Kagame yavuze ko ubwinshi bw’izi nsengero butari ngombwa, aho yahise avuga ko “Ubu koko mwebwe nk’Abanyarwanda mwebwe Abadepite mwicaye aha ubwanyu, ubu hejuru yo kuba umudepite mwumva mufite aho mushingiraho ku buryo buri wese yagira ikanisa mu gikari cye? Ukaba umudepite, ukaba umupasitoli ukagira ikanisa, erega n’udafite na wa wundi wabujije ibikorwa byari bikwiye kumuha amafaranga agomba kwishakamo amafaranga yaza akaguha.”
Perezida Paul Kagame yavuze kandi ko urebye izi nsengero zabayeho zari zigamije gukamura abantu amafaranga.
N’inyigisho zitangwa n’aya matorero ubwazo zikwiye kwitonderwa, aho yagarutse kuri bamwe mu biyita abakozi b’Imana bahanurira abaturage ibyo baba bavuga ko batumwe n’Imana.
Ati: “Mbere na mbere njyewe mpuye na we ukambwira ibyo, nabanza kukubaza niba utari umusazi. Ugomba kuba uri umusazi, icya kabiri nagusaba ubuhamya, ibimenyetso, nti ‘ibi uvuga ko waraye uhuye n’Imana, ibyo yagutumye cyangwa yakuntumyeho, nyereka gihamya.”
Yavuze ko Abanyarwanda bagomba kwirinda inyigisho zibarindagiza, nyamara abakora nk’ibyo byo guhanura aribo baba barararindagiye.
Yavuze ko hari amadini yabayeho mbere ndetse ko atayafiteho impaka nubwo hari ibyo wenda yaba atemeranya na yo, ariko ko Abanyarwanda bakwiye kwirinda abazana inyigisho z’inzaduka.
Ati: “Ibindi by’amafuti bidusanga hano mwebwe abantu bakuze, abantu bazima, mufite ibyo mwanyuzemo, umuntu akaza akarindagiza abantu, igihugu cyose akagira ingwate, namwe mukarindagira mugakurikira, uwayobye.”
Yavuze kandi ko ‘ikibabaje abakunze gukurikira amatorero y’inzaduka ari abantu baba barize za kaminuza, baniyita ibikomerezwa. Ati: “Warangiza ugashukwa n’umusazi ukamukurikira? Ntunamubaze ati ariko urantwara hehe?”
Yanatanze urugero rw’amatorero nk’aya yo mu bindi bihugu, anayobya abantu ku buryo hari n’abo atuma bahaburira ubuzima, ku buryo byari bikwiye gutanga isomo.
Yasoje iki kiganiro asaba Abadepite batowe kuzashyiraho amategeko azabasha guca aka kajagari.
MCN.
Insengero zo zirakabije bagiye bazana inganda n’indi mirimo akaba aribyo banabwiririzamo abantu se? Ubwo insengero 8000 zose ni mu Rwanda rimwe?