Perezida Kagame yagize icyavuga kuri RDC ikomeje gufasha FDLR, ndetse atanga n’umuco kubibaza niba RDF iri muri RDC.
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame uheruka gutorerwa kongera kuyobora iki gihugu, yaburiye ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi bukomeje gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR no kuwubungabunga, ko “ibyo barimo bitazabagwa neza.”
Perezida Paul Kagame yabigarutseho nyuma y’uko yari amaze kwakira indahiro z’abadepite kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14/08/2024, yibukije Repubulika ya demokarasi ya Congo ko yatangaje inshuro nyinshi ko ishaka gusenya FDLR, ariko ko ntacyo yigeze iyikoraho, agaragaza ko kuba uyu mutwe ukiriho byerekana ko amasezerano y’ubu butegetsi yari ibinyoma kandi ko inyuma y’ibi bifite ibindi bishobora kubyara.
Ati: “Hari iz’i nterahamwe(FDLR), utazizi ni nde hano cyangwa uwo zitahekuye ni nde uri hano? Ariko iki kibazo kimaze imyaka 30. Kuba kimaze imyaka 30 bivuze iki rero ? Bivuze ko abantu batubeshya ngo bashyaka gukemura ikibazo, ariko inyuma yaho bashaka kugira ngo ahubwo gihore kiriho, kibafashe kugera ku zindi nyungu zabo bashyira imbere.”
Perezida Paul Kagame yavuze ko inyungu ubutegetsi bwa Kinshasa bufite muri FDLR zidashobora kubuza Abanyarwanda uburenganzira bwo kubaho kwabo.
Ati: “Ariko twe turababwira, gushyira inyungu zawe imbere, twe ntabwo bitureba nta n’ubwo twarwanya inyungu zabo. Ariko inyungu zawe ntizishobora kuboneka mu kwambura abandi uburenganzira bwabo bwo kubaho.”
Mu gihe raporo zitandukanye zirimo iz’impuguke z’umuryango w’Abibumbye zishimangira ko FDLR ikorana n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, ubutegetsi bwa Kinshasa bukunze kwisobanura buvuga ko abarwanyi benshi b’uyu mutwe batashye mu Rwanda, ariko bamwe muri bo basubira muri RDC gucukura amabuye y’agaciro.”
Yemeje ko Interahamwe nyinshi zacyuwe mu Rwanda n’umuryango w’Abibumbye, ariko ikibazo kuko ibyihebe bitagombera ubwinshi kugira ngo zigabe ibitero by’iterabwoba.
Ati: “Ikindi kibazo ngo ni bakeya. Abicanyi bake baba abahe? Cyangwa bibavanaho icyaha gute? Muzi ibintu by’iterabwoba, ibyihebe guterera ahantu se bagomba kuba bangahe? Isi irwana n’abantu batanu bakoze igikorwa cy’iterabwoba.”
Perezida Paul Kagame yavuze ko mu gihe ikibazo cya FDLR kitabonerwa umuti, hari n’abagerageza kuyikuraho icyasha bavuga ko mu Rwanda hari abandi bantu bishwe, mu rwego rwo gitesha agaciro genocide yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yavuze ko mu gihe Isi ikemura ibindi bibazo by’u mutekano birimo n’iterabwoba, bibabaje kuba ikibazo cya FDLR kimaze iyi myaka yose.
Ati: “Ibyo kuri bo nibyo biremereye kurusha abantu bishe abantu miliyoni y’abantu bari hariya, bafite imbunda, bahabwa intwaro n’imyitozo n’ibindi byose na leta ya perezida Félix Tshisekedi, kuri ibyo dukwiye kubigendamo gahoro, tugaceceka.”
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yanavuze ko Abanyekongo ibihumbi 130 bahungiye muri iki gihugu cy’u Rwanda kandi ko bahunze itotezwa bakorerwa n’abashyigikiwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa barimo FDLR, kandi ko hari n’abandi baza buri Cyumweru.
Yasobanuye ko izi mpunzi atari Abanyarwanda batashye mu Rwanda, ahubwo ko ari Abanyekongo bambuwe uburenganzira bwo kuba muri RDC kubera politiki mbi.
Ati: “Ufite uburenganzira ki bwo gukora ibintu nk’ibyo ? N’ibihugu bikomeye bihagarariwe aha ngaha, bifite uburenganzira ki bwo gukora ibintu bimeze gutyo, bwo kuvuga ngo aba bantu nibagume hano?”
Kagame yavuze ko n’amahanga azi neza ko abahungiye mu Rwanda ari Abanyekongo, gusa ngo yahimbye umuvuno mushya wo kujya utwara bamwe muri bo batarenze 10, nakajya kuyatuza iwabo, nyamara bari bakwiye gukemura ikibazo, bagasubira muri Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Umutwe wa M23 basobanura ko barwanira uburenganzira bw’Abanyekongo bene wabo bakomeje gutotezwa, barimo abahungiye mu bihugu by’akarere. Basaba ubutegetsi bwa Kinshasa kuganira na bo kugira ngo bashakire iki kibazo igisubizo.
Yibukije ko ubutegetsi bwa Kinshasa buvuga ko butazigera bujya mu mishyikirano na M23, gusa, ntibyari bikwiriye ko amahanga ashyigikira ukwinangira kwabwo kugaragaza ubushake buke bwo gukemura ikibazo cy’Abanyekongo.
Mu gihe leta ya Kinshasa ishinja u Rwanda gufasha M23, perezida Kagame yavuze ko hari abamusabye kuvugana n’abayobozi b’uyu mutwe, kugira ngo abasabe kurambika imbunda hasi kugira ngo ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi buzabone kuganira na bo. Ariko avuga ko ibyo bigomba gukemurwa n’Abanyekongo ubwabo.
Ashingiye ku ntsinzi ya RPF Inkotanyi, yibukije ko Abanyarwanda badatinya guhangana n’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ati: “Nta muntu n’umwe ku Isi wigeze abiduha nk’impano . Nta muntu wigeze aduha ayo mahirwe. Wenda abandi, hari abadashoboye kurwanira ibyabo batinya no gupfa, ariko twebwe tudatinya no gupfa, uzatwizanaho azatugwaho rwose. Biriya mwabonaga buri munsi ko bazatera u Rwanda, koko u Rwanda ni ruto, ibyo birazwi ntawe twabijaho impaka, nibyo. Ariko uburenganzira bwacu ni bunini nk’ubwibi bihugu binini.”
Kagame yagarutse ku birego bya leta ya Kinshasa bishinja u Rwanda kohereza ingabo mu Burasirazuba bwa RDC n’ubusabe bwo kuzikurayo mu gihe zaba ziriyo, avuga ko mu gihe koko zaba zijyayo, abantu bakwiye kwibaza ku mpamvu yazitera kujyayo, igakurwaho.
Ati: “RDF niba koko iri muri RDC, yajyanyweyo n’iki ? Kuki wibwira ko yaba iri muri Congo ? Yagiye kugira gute? Niba uzi icyayijanyeyo, niba wizera koko kw’iriyo, kemura icyo kibazo, hanyuma noneho ubaze u Rwanda ‘ariko abasirikare b’u Rwanda mwohereza nijoro, ku manywa bakaba bavuyeyo cyangwa bakaguma yo, kuki bajyayo ko ikibazo twakirangije?”
Yakomeje agira ati: “Ikindi bakwiye guhagarika ni ugufata ikibazo cy’Abanyekongo bakakigira icyacu, warangiza ukavuga ngo ‘wigira icyo ukora hano, ibi bindi by’Abanye-kongo ni ibyacu, biratureba.’ niba wemera ko aba ari Abanyekongo, wikwifashisha ukubaho kwabo muri RDC ubarwanya, uvuga ko mbafasha.”
Kagame yasoje avuga ko u Rwanda rushaka kubana n’ibindi bihugu neza, ariko ko mbere na mbere gukemura ikibazo kikibangamiye umutekano w’akarere aribyo byihutirwa.
MCN.