Perezida João Lourenço wa Angola yagaragarije u Rwanda na RDC ibyazana amahoro arambye muri RDC.
Ni amakuru yashizwe hanze n’ibiro bya perezida wa Angola aho byatangaje ko João Lourenço yeretse umukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo n’uwu Rwanda icyazana amahoro n’umutekano birambye mu Burasirazuba bwa RDC.
Nibyo yaganirije aba bayobozi b’ibihugu byombi mu ruzinduko aheruka kugirira i Kigali n’i Kinshasa ku Cyumweru no ku wa Mbere w’iki Cyumweru.
Ibi biro bya perezida wa Angola byanatangaje ko ibihugu byombi bifite gusesengura ibyagaragarijwe abakuru b’ibihugu byombi, maze ngo mu minsi mike iri mbere ibi Bihugu bikazahura kugira ngo bibashye kunoza ibyo basabwe.
Gusa iyi perezidansi ya Angola ntiyagaragaje neza ibyo João Lourenço yagaragarije aba bayobozi bombi.
Perezida wa Angola João Lourenço yabashije kugeza u Rwanda na RDC ku masezerano y’agahenge mu mirwano ikomeje kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, kandi Tshisekedi na Lourenço bashimye ko birimo kubahirizwa, nk’uko byatangajwe na minisitiri w’ubabanye n’amahanga wa RDC.
Ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo bushinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ibyo u Rwanda rwagiye ruhakana kenshi, hubwo rugashinja Kinshasa gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze genocide mu Rwanda mu 1994.
Umutwe wa M23 ugaragaza imbaraga zidasanzwe kurusha iy’indi mitwe irwanira mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, nk’uko byagiye bigaragazwa n’umuryango w’Abibumbye.
Ntibizwi niba ibyo Lourenço yagaragarije perezida w’u Rwanda ku Cyumweru na Tshisekedi ku wa Mbere bireba no kurandura imitwe yindi yose ibangamiye amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya RDC.
Ku bwumvikane bwa Kinshasa na Bujumbura byohereje ingabo zabyo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo kurandura imitwe ibarwanya, ariko kugeza ubu iyo mitwe iracyumvikana mu bikorwa by’ubwicanyi bya hato na hato.
Umutwe wa M23 uvuga ko ubu wafashe ibice byinshi muri Masisi na Rutshuru byari ibirindiro by’inyeshamba za FDLR zirwanya u Rwanda.
Mu byatangajwe na M23, nubwo ishima umuhate wo kugarura amahoro, ivuga ko itarebwa n’ibiganiro bya Luanda kuko itabitumiwemo, yo isaba ibiganiro bitaziguye na leta ya Kinshasa.
Perezida Tshisekedi we yavuze ko atazigera aganira na M23 kuko ari u Rwanda ruyiri inyuma.
MCN.